Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano usanzwe uhuza u Rwanda na Uganda, banarebera hamwe ibijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze mu Karere.
Gen. Muhoozi yageze i Kigali ku wa Gatandatu, yakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarak Muganga, ari kumwe n’abayobozi bakuru b’ingabo barimo Maj. Gen. Willy Rwagasana, ushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje guteza imbere umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo umutekano, ubucuruzi n’iterambere.
Mu rwego rw’umutekano, Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zisanzwe zikorana bya hafi, cyane cyane mu guhanahana amakuru no gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano ku mipaka no mu Karere.
Muri Mata 2026, ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’imiyoborere y’inzego z’ibanze, agaragaza ubushake bwo kurushaho kwimakaza umubano n’inyungu rusange hagati y’impande zombi.






