Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje gutanga umusaruro, aho hari ibyaha byagabanyutse ku kigero cya 50%, nyuma y’uko zimwe muri izo nzoga zikurwa mu baturage.
ACP Rutikanga yabigarutseho kuri uyu wa 13 Kanama 2026 nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 18 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Muri aba harimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Bienvenu Emile, n’abandi bayobozi n’abakozi ba Leta.
Polisi ivuga ko gukura izi nzoga mu baturage bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi, cyane cyane gukubita no gukomeretsa.
ACP Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gufata abakomeje gukora, gucuruza cyangwa guhisha ibi binyobwa bikomeje, anaburira abatekereza ko bashobora kubihisha inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Zimwe mu ngaruka nziza zituruka ku kuba zimwe mu nzoga zaragiye zikurwa mu baturage. Turitega ko izo cases zishobora gukomeza kugabanuka, kubera ko akazi karacyakomeje turabizi ko hari abakizihishe, hari abakiziha abantu, icyo nababwira babitekerezeho kuko bazahura n’ingaruka, bibuke ko ibintu batanga ari ibisindisha, barabiha umuntu yabinywa tukamufata akatubwira aho abikuye, kuko iriya si jus umuntu anywa ngo atahe asinzire, ni icyuma umuntu anywa, n’ubundi ubwenge bukavaho akavuga icyo ashaka tukabonamo n’ayo makuru.”
Polisi kandi iraburira abacuruza izi nzoga ko kwimurira ibinyobwa ku wundi muntu kugira ngo bibikwe cyangwa bigurishwe bitabakuraho uruhare mu byaha. ACP Rutikanga yavuze ko n’umuntu wemera kubika ibi binyobwa azi ko bitemewe ashobora gufatwa nk’umufatanyacyaha.
Yagize ati: “Ndasaba rwose babyumve, ugaburira icyuma umuntu yibwira ko amuhishe yibwira ko azamuhishira, aribeshya cyane, icya kabiri hari abandi basanzwe bazwi ko bacuruza ibyuma, noneho akabyimura akabiha umuturanyi usanzwe uzwi ko atabicuruza noneho, hagira ubishaka akajya kubifata ku muturanyi akamuhereza, uwo muturanyi ni umufatanyacyaha, kuba yemeye kubibika, kugira ngo uriya twashakaga twari dusanzwe tumuzi ntabwo bimugira umwere.”
Uyu muyobozi kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abandi bantu bose kwirinda gukingira ikibaba abishora muri ibi bikorwa.
Ati: “Icyo mbwira abayobozi b’inzego z’ibanze n’undi wese ugerageza gukingira ikibaba uwo ari we wese ushaka gukingira ikibaba abazihisha, barimo barahitamo nabi, ayo ni amahitamo atari meza. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru, batanze umusanzu ukomeye.”
Polisi yagaragaje kandi imibare y’ibyaha bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa, byabaga byaturutse ku businzi igaragaza ko byagabanutse mu gihe ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byatangiye gukurwa ku isoko.
Mu gihe cyo kuva ku wa 15 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, habaruwe ibyaha 345 bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa.
Kuva ku wa 1 kugeza ku wa 12 Kanama 2026, habaruwe ibigera ku 188, bivuze ko umubare w’ibi byaha wagabanutseho hafi 50% ugereranyije n’igihe cyabanje.
Polisi ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje, ndetse ko hari abantu bagikekwa kubihisha, kubikwirakwiza no kubigurisha.
RIB na Polisi byombi bikomeje gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bagira uruhare muri ibyo bikorwa, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya ingaruka z’ubusinzi n’ibyaha bishobora kubukomokaho.







