MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RIB yataye muri yombi abayobozi 10 barimo n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
13/08/2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko abantu 104 bamaze gutabwa muri yombi mu Gihugu hose mu iperereza ku bikorwa byo gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, muri bo hakaba harimo abakozi ba Leta bakekwaho gukoresha nabi ububasha bafite.

RIB yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, ubwo yerekanaga abagera kuri 18 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’uru ruganda rw’ibinyobwa. Aba bose ni abakozi ba Leta, barimo abakozi b’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge, abatanga ibyangombwa ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Iperereza ryatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026, mu gikorwa kigamije gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko byagaragaye ko byateje ibibazo bikomeye ku buzima bw’abaturage.

RIB ivuga ko izi nzoga zagiye zigaragara cyane mu bikorwa by’urubyiruko, aho zimwe mu ngaruka zavuzwe harimo abantu bahumye, abapfuye ndetse n’abakomeje kwivuza. Ikigo kandi kivuga ko ikoreshwa ry’ibi binyobwa ryagiye rifitanye isano n’amakimbirane yo mu ngo, imirwano ndetse n’ibindi byaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko mu bantu 18 berekanywe harimo abakozi 10 n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti -Rwanda FDA, barimo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Prof. Bienvenu Emile.

Yavuze ko Prof. Bienvenu Emile akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse no kuba ikitso ku muntu cyangwa ku kintu gishobora gushegesha ubuzima.

RIB ivuga ko kimwe mu byo umuyobozi wa Rwanda FDA akekwaho ari ugutanga icyangombwa ku ruganda atabanje kugisha inama akanama gashinzwe tekiniki.

Dr. Murangira yavuze ko hari uruganda rwari rwagenzuwe, abagenzuzi bakahasanga igikoresho gikamura cyari gifite ingese nyinshi, ariko nyuma urwo ruganda rugahabwa icyangombwa cyo gukora.

Yagize ati: “Yatanze ibyangambwa atagishije inama akanama gashinzwe tekiniki. Hari ubugenzuzi bwakozwe ku ruganda rwasuwe, baza gusanga igikoresho gikamura gifite ingese ziteye ubwoba, biza kurangira urwo ruganda ruhawe icyangombwa.”

Mu bandi bakozi muri Rwanda FDA bakurikiranwe harimo Nyirimigabo Eric, uyobora ishami rishinzwe ibiribwa, Dr Nyamwasa uyobora ishami ry’ubugenzuzi, Mahoro Christian ushinzwe gutanga impushya ku bigo bikora ibijyanye n’ibiribwa ndetse na Muhimpundu Alice, inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko.

RIB yavuze kandi ko muri aba 18 harimo abakozi batatu b’Ikigo Gitsura Ubuziranenge, RSB, bakekwaho gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge, bizwi nka S Mark, ku bicuruzwa bitujuje ibisabwa.

Dr. Murangira yavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari ibinyobwa byari bifite ikimenyetso cya S Mark, nyamara mu igenzura hagasangwa ko bitujuje ibisabwa, ati: “Twasanze ibinyobwa bifite ‘S Mark’ ariko wajya kureba mu bindi binyobwa ugasanga nta na kimwe afite.”

RIB ivuga ko ibyo byagize uruhare mu kajagari ku isoko, ndetse hari inganda zimwe zakomeje gukora ibinyobwa mu gihe cy’imyaka igera ku 10 zitagira ibyangombwa bikenewe, nubwo abakozi bashinzwe ubugenzuzi bazisuraga.

Iperereza kandi ryagaragaje uruhare rw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Muri 18 berekanywe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Gasana Isaïe, ndetse na Kubwimana Emmanuel, Umuyobozi w’Umudugudu mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

RIB ivuga ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafashwe bari bafite utubari twacururizwagamo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi bakekwaho gufasha abaturage kubihisha.

RIB ivuga ko abakozi bafite inshingano zo kugenzura inganda bafite ububasha bwo gufunga uruganda igihe basanze rutubahiriza ibisabwa. Kwirengagiza ibibazo bigaragara mu igenzura bishobora gutuma ababikoze bakurikiranwa n’amategeko.

Kugeza ubu, abantu 104 bamaze gufatwa kuva igikorwa cyo gukurikirana abakora n’abakwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyatangira ku wa 20 Nyakanga. Muri bo, dosiye 97 zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze izindi nzira ziteganywa n’amategeko.

RIB ivuga ko abakekwaho ibyaha nibaramuka babihamijwe n’inkiko bashobora guhanishwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, bitewe n’ibyaha buri wese azahamwa na byo.

Iki gikorwa gikomeje mu rwego rwo gukura ku isoko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko rugaragara mu bakoresha cyane ibi binyobwa.

Iperereza kandi rikomeje ku bandi bakekwaho kugira uruhare muri uru ruhererekane, haba mu gukora ibinyobwa, kubitangira ibyangombwa bidakwiye, kubikwirakwiza cyangwa kubifasha gukomeza kugera ku isoko.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abaturage bahawe imashini 10 zidoda

Nyagatare: Abaturage bahawe imashini 10 zidoda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU