MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Ishyamba rya Kabusunzu ryateganyirijwe gukorerwamo ubukerarugendo(Amafoto)

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
18/02/2023
Mu ishyamba rya Kabusunzu(Amafoto: Manishimwe N.)

Mu ishyamba rya Kabusunzu(Amafoto: Manishimwe N.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko ishyamba rya Kabusunzu n’ibice birikikije mu Kagari ka Ntaruka, mu Murenge wa Nasho iri mu hantu nyaburanga habereye ubukerarugendo nk’ahantu heza ho kuruhukira, kurara mu buryo bwa ‘Camping’ no kubaka amahoteli hafi yaryo.

Ishyamba rya Kabusunzu ni irya Leta, riri ku musozi wirengeye witegeye ikibaya cyuhirwa cya Nasho n’ibiyaga bya Nasho na Cyambwe. Irikuze riri ku buso bugera kuri hegitari 15 aho bisobanurwa ko rimaze imyaka isaga 30 ritewe, naho ikindi gice cy’ishyamba rimaze imyaka itatu ritewe; bigasobanurwa ko ryose hamwe riri ku buso bugera kuri hegitari 50.

Iri shyamba risanzwe rifasha abarituriye kubona umwuka mwiza, kuritembereramo nk’ahantu heza ho kuruhukira; hakaba hari ibikorwa biri gutegurwa n’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurushaho kuribyaza umusaruro uturutse ku bukerarugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno agaruka kuri bimwe mu biteganyijwe kubakwa aho iri shyamba riherereye mu guteza imbere ubukerarugendo, yagize ati: ”Ririya shyamba riri mu byo RDB (ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere) cyasuye, ryagaragaye ko ryavamo ‘camp site’(aho kuruhukira) nziza hashobora guhuzwa no kurira imisozi, dutegereje ko hakorwa inyigo yimbitse hakamenywa aho ibikorwa bya hoteli bizajya n’ibindi bikorwaremezo bizahajya.”

Meya Rangira akomeza yavuze nihamara kunononsorwa neza iyo nyigo aribwo hazarebwa niba hari umushoramari wahagura muri kiriya gice, cyangwa akahakodesha kugira ngo ahazane ibikorwaremezo.

Agaruka ku nyungu abaturiye iri shyamba bazarigiriraho, Rangira yagize ati: ”Ubukerarugendo bufite gahunda yo gutanga akazi ku bazakoreramo, abazatanga ibikoresho, ndetse n’abandi batanga serivisi zijyanye n’amahoteri.”

Bamwe mu baturage baturiye iri shyamba babwiye MUHAZIYACU ko hari abantu bajya baza kurisura bakabakira neza ndetse bakanavuga ko bagerageza gufata neza iri shyamba.

Manirafasha Jean Baptiste yagize ati: ”Iri shyamba twishimiye ko rigiye kwegerezwa ibikorwaremezo bizafasha abarisura kuruhuka neza, n’ubundi risanzwe rigendwa na aba mukerarugendo natwe ubwacu turumva tuzaririnda abashobora kuryangiza batemamo ibiti.”

Mukadereva Veronike na we ati: ”Tuzaryitaho uko dushoboye kandi turabizi ko rizatugirira umumaro, erega n’ikindi abazajya barisura bashobora kuzajya badusigira ku madovise.”

Iri shyamba rya Kabusunzu riri mu byanya y’ubukerarugendo bwo mu rwego rwo rw’ibyiza nyaburanga(Adventure tourism), bityo rero ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukaba bwibutsa abarituriye kurifata neza kugira ngo ishoramari niritangira bazabashe  kwegerezwa ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi; gutunganya imihanda irigeraho n’ibindi.

Akarere ka Kirehe kuri ubu karimo ubukerarugendo buri mu byiciro bitatu; Ibyiza nyaburanga, umuco n’amateka ndetse n’ubukerarugendo bwo mu buhinzi n’ubworozi.

Inkuru bifitanye isano: Ahantu nyaburanga 10 wasura mu Karere ka Kirehe(Amafoto)

Igice cy’ishyamba rya Kabusunzu ahaherutse guterwa ibiti mu myaka itatu ishize hitegeye mu kibaya cya Nasho(Amafoto: Manishimwe N.)
Mu ishyamba rya Kabusunzu byemezwa ko habereye ubukerarugendo nk’ahantu heza ho kuruhukira
Uri ku ishyamba rya Kabusunzu aba yitegeye mu kiyaga bya Nasho na Cyambwe
Ishyamba rya Kabusunzu rikuze riri ku buso bwa hegitari 15(Amafoto:Manishimwe N.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agribusiness Hub

Minisitiri w'Intebe yasuye ibikorwa by'umushinga Gabiro Agribusiness Hub

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU