MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agribusiness Hub

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
18/02/2023

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agribusiness Hub, anerekwa aho ugeze ushyirwa mu bikorwa mu karere ka Nyagatare aho mu gice watangiriyemo hazuhirwa kuri hegitari 5,600; ni uruzinduko yagiriye muri aka karere kuri  uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente amaze kubisura, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’abayobozi ba wo gushaka uko abakozi bazakoresha babona aho kuba mu gihe bari mu kazi.

Yagize ati: “Kuba uyu mushinga waraje ngo uteze imbere abaturage mukwiye gushaka uko n’abakozi bazahakora babona aho kuba nubwo bajya bishyura make ariko bakwiye gufashwa.”

Hari abaturage bishimira ibikorwa by’uyu mushinga barimo Mukankusi Solange ukorera uyu mushinga mu buhinzi bw’igihingwa cya soya , aho avuga ko amaze gutera imbere abikesha, yagize ati: “Maze kugura ikibanza n’ihene 2 mu gihe cy’amezi atatu maze nkorera uyu mushinga.”

Naho Muvara Robert na we wakoreye uyu mushinga avuga ko byamuteje imbere, ati: “Nateye imbere kuko ubu navuguruye inzu yanjye ngura n’inka kubera gukorera uyu mushinga mu bikorwa byawo byo gukora imihanda.”

Umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga Micomyiza Hanson na we avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga bizagirwamo uruhare n’abaturage, baba abahaturiye cyangwa abazaturuka kure.

Yagize ati: “Ibikorwa by’uyu mushinga bizakorwamo n’abaturage benshi baba abaturiye hano cyangwa abazava kure, abahaturiye bo batangiye no kugira inyungu kuriwo nk’abubakiwe amazu yo kubamo bakimurwa mu manegeka, abahawe akazi mu bikorwa byawo, kandi nidutangira no gukora neza tuzakenera abakozi benshi.”

Uyu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub uzakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu turere twa Nyagatare na Gatsibo kuri hegitari zigera ku bihumbi 16, amazi azakoreshwa mu bikorwa byo kuhira azakurwa mu mugezi w’Akagera afatwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu byuzi byateguwe; ahateguwe n’inzira zayo ku buryo agera mu mirima n’ibikorwa byo kuhira bigakorwa mu buryo butagoranye.

Ibikorwa byawo bikaba bizakenera abakozi basaga ibihumbi birindwi, ari naho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ‘ ubuyobozi bw’inzego zibanze n’ubw’uyu mushinga kuzafasha abakozi kubona aho baba mu gihe bazaba bari mu kazi.

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Dr Ngirente yizeje abahinze ibiti by’imbuto kuzabashakira isoko

Kayonza: Dr Ngirente yizeje abahinze ibiti by'imbuto kuzabashakira isoko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU