Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yashimiye abaturage bo mu mirenge ya Murama na Kabarondo bahinze ibiti by’imbuto mu mushinga wa KIIWP abizeza ko bazabafasha kubashakira isoko ry’imbuto ubwo zizaba zeze.
Minisitiri w’intebe kuri uyu 19 Gashyantare yasuye umushinga watewe inkunga na leta y’u Rwanda wo gutera ibiti by’imbuto mu mirima yo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza, n’igice cyo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ahatewe ibiti ibihumbi 440 bivangwa n’imyaka.
Ubwo yaganiraga n’abahinzi bo muri iyi mirima yatunganyijwe, Minisitiri w’intebe Ngirente Edouard yagize ati: “Tuzakomeza kubasura mwarejeje, icyo tuzakora ni ukubashakira amasoko kugira ngo izi mbuto nizera ntimuzabure abazibagurira, amafaranga muyizere kuko isoko tuzaribashakira.”
Dr Ngirente yashimiye abaturage, ati:”Turabashimira ko mwitabiriye umushinga wo guhinga imbuto, uko mugenda mushyiramo ibindi biribwa buri gihembwe harimo ibishyimbo, ibigori ni byiza kugira ngo imibereho yo murugo ishoboke, bambwiye ko umwaka utaha muzatangira gusarura avoka ni ukuvuga ngo umwaka utaha amafaranga murayibikiye.”
Uyu mushinga watangiye ari ugutera ibiti gusa, uba hakaba hariyongereyemo kuhira imyaka ku buryo bworoheje nyuma yo gutunganya amatarasi y’indinganire kuri ubu butaka.
Gatera Isaïe ni umwe mu baturage bafite imirima iteyemo ibiti, avuga ko kuba baratunganyirijwe iyi mirima byabafashije gutekereza cyane ejo hazaza, aho ngo yatangiye guteguza abana be ko biga gutwara imodoka kuko umwaka utaha yiteze kubona amafaranga menshi,
Yakomeje agira ati: “Nateye ibiti by’ avoka 1500 kuri hegitari eshatu, ninjye wicukuriye imyobo yo kubiteramo ifumbire barayitwegereza, tumaze gutera baduhaye amahugurwa menshi.”
Hari n’umukecuru w’imyaka 75 witwa Mukangarambe yari atuye ahari gutunganyirijwe gukorerwa umushinga, kuri ubu yemeye gutura mu mudugudu, ubutaka bw’aho yari atuye buhinzeho ibiti 480,
Yagize ati: “Narabikunze nkunda guhinga imbuto nk’uko umuntu akunda itungo rye, niteze ko umwaka utaha nzatangira kubona umusaruro uhagije w’imbuto.
Uyu mushinga wo gutera ibiti no kwita kuri iyi mirima kuri ubu umaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umushinga ukorera ku buso bwa hegitari 1,337, ku butaka buri mu mirenge ya Kabarondo, Murama na Remera ahatewe ibiti bigera ku bihumbi 440 birimo avoka, ibifenesi, ibinyomoro, indimu n’imyembe.








