MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Chairman Gasana yasabye urubyiruko gusakaza ibyiza by’u Rwanda 

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
19/02/2023

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga bavuga ibyiza by’u Rwanda n’ibyiza by’umuryango FPR Inkotanyi ndetse banavuguruza ibibi bivugwa ku gihugu.

Ibi yabigarutseho kuri iki cy’umweru tariki ya 19 Gashyantare, mu nteko rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’umuryango gihereye mu Murenge wa Kabarore, aho inyigisho zahatangiwe zibanze ku mateka y’umuryango FPR inkotanyi.

Mu butumwa yatanze yagarutse ku mateka yaranze igihugu anashishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga, bamenyekanisha ibyiza by’u Rwanda no kuvuguruza amakuru atari yo ku bavuga nabi u Rwanda .

Yagize ati: “Intambara yo mu itangazamakuru nirwo rugamba ruriho rukomeye ku isi, si n’intambara kandi ni ukugaragaza ukuri ku birimo kuba cyangwa kuvuguruza ibitari ukuri , turasabwa rero nk’urubyiruko guhaguruka tugakoresha ikoranabuhanga kandi rirahari mujye kuri Facebook, Twitter , YouTube n’ahandi.”

Yakomeje agira ati: “Uruhare rw’urubyiruko mu kugaragaza ibyiza rurakenewe muri abantu bakuru ntabwo muhejwe muri politiki y’Igihugu cyanyu ni uburenganzira n’inshingano zawe kumenya ibirimo kubera mu gihugu, dufite kuvuga amateka yacu nta muntu uzaza kutuvugira ibyacu.”

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga bavuga ibyiza by’igihugu no kuvuguruza amakuru atariyo avugwa ku Rwanda .

Ndacyayisenga wo mu Murenge wa Kageyo yagize ati: “Hari bimwe twazikoreshaga ariko hari ibyo batwibukije nk’izo mbogamizi z’abantu bakoresha ikoranabuhanga basebya u Rwanda, tugiye kujya tuzikoresha tugaragaza ibyiza tubavuguruza ku byo bavuga bitari byo.”

Ntakirutimana Alafat wo mu Murenge wa Gatsibo nawe yagize ati :” Twakoreshaga ikoranabuhanga twigaragaza ubwacu ariko ntitugaragaze ibyiza by’igihugu cyacu, akenshi kuko tuba tutabigize nk’akazi kacu ka buri munsi, ariko dukuyemo inyigisho zitari nkeya.”

Yongeye ati: “Umuntu ashobora gushyira ikintu kibi ku mbuga nkoranyambaga ukamubwira uti ibi sibyo.”

Chairman Gasana yavuze ko inteko rusange y’urugaga rw’urubyiriko rushamikiye ku miryango wa FPR inkotanyi yibanze ku mateka kuko ari ingenzi mu kumenya ibigwi n’intego by’umuryango.

Ati: “Amateka ni ikintu gikomeye cyane mu buzima bw’abantu kuko iyo utazi amateka yawe birakugora no kwishakisha, urabanza ukamenya uwo uri we n’aho wavuye.”

Inteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ni inteko iteganywa n’itegeko rishyiraho umuryango wa FPR Inkotanyi ihuza urubyiruko ruhagarariye ibyiciro byose bitandukanye, kugira ngo ruganirizwe ku iterambere ry’igihugu n’uruhare rw’urubyiruko muri iryo terambere hasesengurwa imbogamizi zihari zigashakirwa ibisubizo kugira ngo iryo iterambere rigerweho, no kugira ngo urubyiruko rukure rufite intekerezo z’umuryango.

Iyi ntek ikaba yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1,000.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri w’Intebe Ngirente yasuye ibikorwa by’ishuri rikuru rya RP-IPRC Ngoma

Minisitiri w'Intebe Ngirente yasuye ibikorwa by'ishuri rikuru rya RP-IPRC Ngoma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU