MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Impinduka ziri mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
13/07/2023

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Kirehe kizagenderwaho kugeza muri 2050 giteganya imijyi mikuru ine muri aka Karere, igice kinini cy’ubuso bw’Akarere cyihariwe n’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe n’aho biteganyijwe ko hazanyuzwa umuhanda wa Gari ya moshi hamaze kumenyekana.

Ni igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri rusange mu Karere kose ka Kirehe giherutse kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe mu mpera za Kamena 2023, kiri mu murongo w’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu.

Kijyanye kandi na Sitati y’Akarere ka Kirehe nka kamwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, kikagena ibijyanye n’imiturire kugeza mu mwaka w’2050, kigashyiraho ibice bigenewe gutura mu bice by’Umujyi no mu yandi masantere manini(Rural Urban).

Muri iki gishushanyo mbonera hagaragaramo ko umujyi munini mu Karere ka Kirehe ari Nyakarambi uzaba uri ku buso busaga kirometerokare 18, ugize n’igice kiva mu tugari twa Gahama na Kirehe mu Murenge Kirehe urenze gato ahazwi nko kwa Ngabonziza werekeza Kirehe, kugera hirya gato ya Santere ya Rwanteru mu Murenge wa Kigina.

Uyu mujyi mukuru uzunganirwa n’indi mijyi itatu ariyo Dagaza-Gahara mu Murenge wa Gahara, Kiyanzi-Rusumo na Nasho ahazwi nko ku Mulindi.

Mu kiganiro cyihariye MUHAZIYACU yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko iki gishushanyo kinagena n’ibice bigenewe ubuhinzi cyane cyane habungabungwa ubutaka bwo guhingwamo, kikagena n’ibice bitandukanye harimo ibice bikomye by’amashyamba n’ibishanga, ibice byakoreshwa nk’ibikorwaremezo nk’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi runini rwa Rusumo.

Yakomeje agira ati: “Hari n’igice kizacirwamo na Gari ya moshi, nk’uko mubizi hari gahunda n’inyigo zamaze gukorwa, gari ya moshi izaturuka ku cyambu cya Dar es Salam ijya Kigali, hakaba n’aho duteganya nibyemera igice cy’ikibuga cy’indege n’ibindi; icyo twavuga ni igishushanyo mbonera kitwinjiza neza noneho mu kitwa ko Kirehe ari Secondary City, kigena ibice by’umujyi n’uko bikoreshwa n’imikoreshereze y’ubutaka, kigena amasantere n’ibice bikorerwamo ibindi cyane cyane ubuhinzi cyane ko turi igicumbi cy’ubuhinzi.”

Nk’uko bigaragazwa n’iki gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri rusange mu Karere ka Kirehe, igice kinini cy’aka Karere gisaga 55% cyihariwe n’ubuhinzi n’ubworozi, amashyamba akagira ahasaga 16%, ibijyanye n’imiturire n’ibikorwaremezo byihariye 11.7% ; mu gihe amazi n’ibishanga bifite 15.3%

Akarere kose kagizwe Umujyi wunganira Kigali cy’umwihariko mu duherereye ku mupaka, kagomba kugira nibura n’ahantu nibura hateganyijwe ikibuga cy’indege  n’iyo cyaba ari icy’indege ntoya, mu Karere ka Kirehe mu gishushanyo mbonera bikaba byarateganyijwe, gusa  aho kizashyirwa ngo hagomba gusuzumwa hakanemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Meya Rangira avuga ko iki gishushanyo mbonera gisanze haratangiye gahunda yo kunoza imiturire by’umwihariko mu Mujyi wa Nyakarambi, aho abaturage basaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka n’abasaba uburenganzira bwo kubaka; agasobanura ko ubu igikurikiyeho ari ugusobanurira abaturage ko bagomba kubahirizwa iki gishushanyo mbonera.

Ati: “Ubu tugiye kujya mu bukangurambaga bwimbitse bwo gusobanurira abaturage akamaro ko kugira  ama site atunganyije cyane cyane ko bituma dutura neza, dukoresha neza ubutaka, tukagena n’ibindi bikorwaremezo nk’aho imihanda myiza, amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi bigomba kunyuzwa,…ahazashyirwa ibibuga, ahashobora gushyirwa serivisi zindi; ibyo byose tugomba kubyumvikanaho.”

Mu igenamigambi rigeza mu mwaka wa 2050, nk’uko bigaragazwa n’Akarere ka Kirehe biteganyijwe ko aka karere gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460 habariwemo impunzi zo mu nkambi ya Mahama, kazaba gatuwe n’abasaga ibihumbi 507 muri 2035, naho mu mwaka wa 2050 kakazaba gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 659.

Nk’uko biteganywa, ngo iyo Inama Njyanama y’Akarere imaze kwemeza igishushanyo mbonera, hakurikiraho ko cyoherezwa kikagenzurwa neza nyuma kikazemezwa n’inama y’Abaminisitiri, kikabona guhinduka itegeko  ngo gikurikizwe uko kiri.

Bimwe mu bintu by’umwihariko Akarere ka Kirehe gafite

Akarere ka Kirehe, kabarurwa mu turere twunganira Umujyi wa Kigali ni kamwe mu turere ubu dukorerwamo imishinga minini y’ubuhinzi huhirwa imyaka, irimo uzwi cyane wa Nasho ahazwi nko kwa Buffet, ahuhirwa ku buso busaga hegitari 1000 ku butaka buhuje.

Hakaba n’undi mushinga wa ETI, watangiye huhirwa kuri hegitari 700 muri Mpanga ; uteganyijwe kuzuzura hakuhirwa hegitari zisaga ibihumbi bitanu mu bice by’imirenge ya Mpanga, Mahama na Nyamugali.

Naho mu iterambere rishingiye ku bucuruzi mpuzamipaka, aka Karere gakora ku Gihugu cya Tanzania ni ko karimo Umupaka wa Rusumo, ahubatswe isoko mpuzamipaka ari nabyo byatumye Kiyanzi-Rusumo ishyirwa mu mijyi y’Akarere ka Kirehe, aho biteganywa ko hazagirwa agace karuhukirizwamo ibicuruzwa, hagashyirwa ishami rya MAGERWA; n’ibikorwa by’ubucuruzi bigatezwa imbere ku buryo bufatika.

Ikindi ni uko aka Karere ari inzira ya Gari ya Moshi izahuza Tanzania na Kigali, na yo yitezweho kuzazamura ubucuruzi aho izanyuzwa mu bice by’imirenge ya Kigarama, Musaza, Gatore na Gahara yo mu Karere ka Kirehe; yambuke ikomeza mu Karere ka Ngoma.

Igice kigaragaza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri rusange mu Karere ka Kirehe
Umujyi mukuru wa Nyakarambi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hari gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kuri Mituweli buzamara ukwezi

Gatsibo: Hari gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kuri Mituweli buzamara ukwezi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU