Akarere ka Gatsibo kari mu bukangurambaga buzamara ukwezi bugamije gushishikariza no gufasha abaturage kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza-Mituweli y’uyu mwaka wa 2023-2024 bidatinze; imibare iheruka ikaba igaragaza ko abamaze kuyitanga muri aka karere bageze ku gipimo cya 53%.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo tariki 13 Nyakanga 2023. Muri iyi minsi ibiri ubu bukangurambaga bwo kujya gukambika mu baturage mu midugudu no gufatanya n’abayobozi bo mu mirenge, utugari, imidugudu n’amasibo butangijwe kugera kuri uyu wa Gatandatu mugitondo hari hamaze kwishyura abaturage bashya bagera ku 5,600.
Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo mu baturage basaga ibihumbi 541 bagomba gutanga Mituweli , abamaze kuyitanga ubu basaga ibihumbi 281; ku cyigereranyo cya 53.31%
MUHAZIYACU yavuganye na bamwe mu baturage bo muri aka Karere bagaragaza ko nubwo hari ubwo bitaborohera gutangira Mituweli ku gihe, bazi akamaro kayo; kandi biteguye gukora ibishoboka bakayitanga.
Ngirinshuti Erneste utuye mu Murenge wa Gitoki yagize ati: “Mituweli iradufasha cyane ubu ngubu n’iyo ukeneye kwivuza iragufasha, ariko mu by’ukuri muri iyi minsi amafaranga ntayo, gusa njyewe nabashije kwishyuraho make kuko mfite abana batoya ndi gushakisha asigaye nayo nkayatanga byihuse”.
Naho Mukabisangwa Seraphine utuye mu Murenge wa Kabarore, Akagari Kabarore we agaragaza ko kugeza ubu atari yayitanga kubera ikibazo cy’ubushobozi buke, ati: “Ndabizi ko Mituelle itwunganira igihe twarwaye cyangwa se twahuye n’impanuka ariko njye nta bushobozi mfite, ndakodesha, nifuza gutabarwa nkafashwa kugira ngo nanjye mbashe kwishyura ubwisungane mu kwivuza”.
Mu ngamba zo kugira ngo ubwitabire bwa Mituweli bugere ku 100% nk’uko biba biri mu mihigo ya buri Karere buri mwaka, Akarere ka Gatsibo kari mu bukangurambaga buzamara ukwezi nk’imwe mu ngamba aho hari abakozi b’Akarere bagiye gukambika mu mirenge ‘gufatanya na ba Midugudu na ba Mutwarasibo mu bukangurambaga.’
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Mituweli, Mukamugema Jacqueline avuga ko bafite ingamba zihariye ziri gukoreshwa kugira ngo bafashe abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza bidatinze,
Yagize ati: “Buri muturage agomba kugira itsinda ryo mu isibo abarizwamo hanyuma akaritangiramo ubwisungane mu kwivuza. Hari n’ubukangarumbaga bw’urugo ku rundi ibyo twita ‘house to house’, aho abayobozi b’ umudugudu basura abaturage mu ngo babibutsa kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ubu turimo no gutegura ibiterane mpuzamatorero bizakorerwamo ubuvugizi ku batishoboye hanyuma abafite umutima wo gufasha bafashe abatishoboye nabo batangirwe ubwisungane mu kwivuza. Mu buvugizi nanone tuzareba imiryango itari iya Leta ‘NGOs’ itandukanye hanyuma turebe abo dusaba gufasha abatishoboye. ”
Kugeza ubu mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, imirenge iri imbere mu kugira abaturage bafite ubwitabire buri imbere mu kwishyura Mituweli ya 2023-2023 ku isonga hari Umurenge wa Gatsibo bamaze kwishyura ku gipimo cya 72.66%, Kageyo kuri 70.06% na Nyagihanga kuri 63.07%;
Mu gihe imirenge itatu ikiri inyuma cyane harimo uwa Kabarore iri kuri 39.37%, Gitoki iri kuri 46.68%, na Kiramuruzi iri ku mwanya wa gatatu uhereye inyuma mu kugira abaturage bake bamaze gutanga Mituweli mu Karere ka Gatsibo aho bari ku gipimo cya 47.13.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko byitezwe ko nyuma y’ubu bukangurambaga buramara ukwezi hazaba hagaragaye impinduka nziza mu bwitabire bwa gahunda za Mituweli na Ejo Heza; bijyanye no kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Inkuru yanditswe na Bonne Chance Musabe







