Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye imiryango 120 yashyikirijwe inzu nshya zo guturamo nyuma yo kwimurwa ahazakorerwa n’umushinga Gabiro Agribusiness Hub(GAH) kuzigirira isuku kandi nabo ubwabo bakagira isuku.
Ni ubutumwa yatanze mu muhango wabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2023 mu Murenge wa Karangazi, mu Kagari ka Ndama mu mudugudu w’Akayange.
Dr Nyirahabimana yagize ati: ”Urebye aya mazu ukareba uburyo yubatse, ukareba ibikorwaremezo bihari bikwereka ko dufite abayobozi beza, bahoza umuturage ku isonga, abahawe aya mazu icyo musabwa ni ukubungabunga izi nyubako, izi nzu mwahawe,mwazihawe ngo muzituremo, muziteho ni izanyu, ikirahure nikimeneka mugisubizeho, ariko ntituzumve muvuga ngo muze murebe ya nzu yanyu, oya ni iyacu namwe.”
Bamwe mu baturage bahawe izi nzu zo guturamo bavuga ko babona ari nk’inzozi kuko bamwe batari bazi n’uko bakingura inzugi zizwi nka serire bagombye kubyigishwa, bakaba bashimira Perezida wa Repubulika ubatuje neza kandi babaga ahazwi nko mu mashyamba.
Uwitwa Kagabo Sam utuye mu Mudugudu w’Akayange guhera mu mwaka w’i 1998, avuga ko ari ubwa mbere abonye inzu nk’iyi ifite umuriro n’amazi muri kariya gace, ngo yajyaga abibona ari uko ageze kuri kaburimbo,
Yagize ati: ”Kuba tugiye gutura muri aya mazu meza arimo amazi n’umuriro ni ikimenyetso ko ubuyobozi butwitayeho,nta kindi kinini twabasha kuvuga uretse gushimira Umukuru w’Igihugu we wabatumye ngo mudutuze heza gutya, ni ubwa mbere njyewe na bagenzi banjye benshi tubaye ahantu heza nk’aha”
Naho Kabatesi Albertine we avuga ko yatuye mu Akayange guhera muri 2013 ari ishyamba nta mazi, bagasangira ibiziba n’inka, batari baziko hazaza nzu zimeze kuriya none bakaba bashimira ubuyobozi bwiza bwo butekerereza abaturage,
Yagize ati: ”Kuva nabaho nta n’uwo mu muryango wacu wigeze atura mu nzu nk’iyi, uyu mushinga uza twarababaye tuvuga tuti tuzaba he, ariko ubu nzi neza ko ibyo tumaze kwibonera n’amaso yacu byaduhaye igisubizo, mudushimirire Perezida wa Repubulika muti tukuri inyuma turabizi neza ko ibyo ukora byose ari ugushakira ineza umuturage”.
Izi nzu zatashywe uyu munsi uko ari 120 zubatswe mu buryo inzu imwe iturwamo n’imiryango, ibizwi nka ‘4 in 1’, ni ukuvuga imiryango ine mu nzu imwe ifatanye ariko buri muryango ukaba ufite inzu yawo. Izi nzu zubatswe mu buryo zose zifite umuriro n’ubwiherero bufite amazi mu nzu.
Akarere ka Nyagatare mu mezi abiri ashize kari kari katashye izindi nzu nk’izi zigera kuri 70 mu mudugudu wa Shimwa Paul, mu mpera z’uku kwezi kandi bakazongera gutuza indi miryango 120 mu mudugudu ugiye kuzura ahitwa Rwabiharamba muri aka kagari ka Ndama muri uyu murenge wa Karangazi.
Imiryango yose hamwe igomba gutuzwa yimuwe ahazakorerwa n’uyu mushinga wa GAH ukora ubuhinzi n’ubworozi, igera kuri 300.











