MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Amazi yabaye ingorabahizi ku baturage, ijerekani igura FRW 300 ku bifite

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
13/02/2020
Abana bava kuvoma amazi mabi yo mu gishanga i Gahara ( Ifoto: Nsabimana JD)

Abana bava kuvoma amazi mabi yo mu gishanga i Gahara ( Ifoto: Nsabimana JD)

Hashize igihe  kirenga umwaka abaturage basaga ibihumbi 40 batuye mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe  bakomerewe no kutagira amazi meza mu murenge wose, ku buryo iyo imvura itari kugwa  hari abagura ijerekani imwe y’amazi ya litiro 20 ku mafaranga y’u Rwanda 300.

Ni mu gihe  mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, ituwemo n’abaturage barenga ibihumbi 360, Umurenge wa Gahara ari wo ufite abaturage benshi basaga ibihumbi 40, ku rundi ruhande ukaba ari wo ukennye ku mazi meza.

Bamwe mu batuye i Gahara baganiriye na muhaziyacu.rw bagaragaza ko  kutagira amazi meza ari imbogamizi ikomeye.

Murwanashyaka Jean Pièrre  wo mu Kagari ka Nyakagezi, Umudugudu wa Kivogo ati : ”Ikibazo cy’amazi tukimaranye umwaka n’igice. Ubu akagari kose tujya kuvoma epfo iriya  mu gishanga, amazi mabi. Iyo imvura itari kugwa nk’ubu izuba ryatangiye kuva ijerekani imwe ya litiro 20 y’amazi tuyihura amafaranga 300. Turasaba  ubuvugizi Leta ikaduha amazi meza.”

Dushimirimana w’i Gahara ni umwe mu bavuga ko bagorwa no kubona amazi meza, basaba Leta kubakemurira iki kibazo (Ifoto: Manishimwe N)

Naho Dushimirimana Léonille wa Nyagasenyi ati : “Nko muri iki gihe cy’izuba noneho ni  ukujya kuvoma iriya hasi Rwagitugusa, utajyayo ukajya kuvoma hepfo ku mutembo mu gishanga. Ahahoze robine zose zarakamye. Iyo imvura iguye twiruka tujya  kureka, ariko nk’ubu izuba ryatangiye kuva amazi turi kuyagura, ijerekani amafaranga 200-300FRW.”

Amavomero rusange mu Murenge wa Gahara mu bice bitandukanye arahari yubatswe kera, ariko  amazi yarakamye.

Mu kiganiro na  muhaziyacu.rw, Munyaneza William Umuyobozi w’ishami  rishinzwe ibikorwaremezo, ubutaka n’imiturire mu Karere ka Kirehe yatangaje aho gahunda yo kugeza amazi meza i Gahara igeze.

Ati: “Mu mwaka wa 2019, Akarere ku bufatanye n’Ikigo WASAC twakoze inyigo iremerwa, hatanzwe isoko  ryo kubaka ibikorwa by’amazi bizafasha guha amazi  mu tugari hafi ya twose, ubu tugeze ku rwego rwo gusinyana amasezerano. Ariko kubera ko iryo soko rirengeje miliyoni 500FRW  bisaba ko Minisiteri y’Ubutabera itanga uburenganzira kuri ayo masezerano. Ubu dutegerejwe ko ayo masezerano yemezwa, kugira ngo rwiyemezamirimo atangire ibikorwa.”

Akarere ka Kirehe kagaragaza amasoko azafatirwamo amazi azagezwa i Gahara ari Rubona, Gifunzo, na Kivogo.  Na ho ingengo y’imari  yagenewe ibyo bikorwa ikaba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 400.

Igihe giteganyijwe ikibazo cy’amazi kizaba cyakemutse ku buryo burambye muri uyu murenge ngo ni mu mwaka wa 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald atangaza ko  buri mwaka hari ingengo y’imari ishyirwa mu gukemura ikibazo cy’amazi  nubwo ngo ikiri nke.

Ati: “Turacyafite ingengo y’imari nkeya ugereranyije n’icyifuzo cy’abaturage kugira ngo bose hirya no hino mu karere bagereweho n’amazi, ariko twabimenyeshe n’inzego zitandukanye z’Igihugu, uko ubushobozi buboneka tuzagenda tuyakwirakwiza.”

Akarere ka Kirehe kagaragaza ko icyigereranyo cy’abaturage ba ko bagerwaho n’amazi meza basaga 70%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana yasezeye kuri visi meya benshi bashima ikibatsi mu kwesa imihigo

Rwamagana yasezeye kuri visi meya benshi bashima ikibatsi mu kwesa imihigo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU