Nyuma y’aho agizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Mudaheranwa Regis, yasezeye ku bakozi n’abayobozi b’akarere yari amazemo imyaka itanu.
Akarere ka Rwamagana gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba niko katwaye ibikombe by’imihigo mu myaka ibiri biheruka gutangwa (2017 na 2018); Mudaheranwa bamushima uruhare mu kwihutisha iterambere ry’aka karere ndetse no kwesa imihigo.
Ubufatanye, gukorera ku gihe, gukorera ku ntego ndetse n’igitsure ni zo ndangagaciro abakozi n’abayobozi b’akarere bamushima, ibi ngo bikaba byarabaye ingenzi mu rugendo rwo guhiga utundi turere.
Mu ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa kane, Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, niwe wasigaranye inshingano z’uwo bari bafatanyije kungiriza umuyobozi w’akarere; avuga ko imyaka ine bari bamaranye yamwigiyeho byinshi.
Harimo gukorera ku ntego, gukorera ku masaha, no gukora icyo utangiye ukakirangiza.
Yongeyeho ko Mudaheranwa ari umuntu uzi gufatanya, ku buryo n’ibikorwa by’akarere bijyanye n’imibereho myiza yari abizi, ndetse hakaba hari n’ibyo yabashije gukurikirana.
Umutoni avuga ko izi ndangagaciro zose bazisigaranye, cyane cyane umuco wo gukorera hamwe, ndetse agashimangira ko bagiye kongeramo imbaraga ku buryo ngo batazasubira inyuma.

Rwakayigamba Emmanuel, umukozi w’akarere ushinzwe uburezi, we yagize ati: “Mudaheranwa ni umukozi, duhombye umukozi.”
At: “Yatwigishije kubahiriza igihe, no kugera ku ntego, icyo wiyemeje ukakigeraho mu kazi, kandi aho uhuye n’imbogamizi wamwitabaza akagutabara vuba vuba, akakugira inama, akakunganira.”
Rwakayigamba yongeye ati: “Buriya ikintu cya mbere Mudaheranwa yabanje gukora, buri gitondo twakoraga inama y’iminota mikeya ariko kandi ifite icyo ivuze ku mukozi.”
Ikintu Mudaheranwa atakundaga cya mbere ngo ni ugukererwa, kandi ngo niba yaguhaye isaha ukayikererwa usanga yagiye mu bindi, ubikagusaba gutegereza indi saha aribuguhe.
Ati: “Igitsure yakigiraga ariko cyari igitsure cyubaka ntabwo cyari igitsure kibi, kandi buriya iteka mu kazi ni byiza ko umukozi agira umukoresha umushyiraho igitsure gituma akazi kagenda neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kuba Akarere ka Rwamagana kakurwamo umukozi agahabwa izindi nshingano ari ibyo kwishimira. Ati: “Urugo rwiza rutanga abageni, rero nk’abanyarwamagana turishimira ko dutanga abageni.”

Mbonyumuvunyi atangaza ko imyaka ine bari bamaranye bari bamaze kumenyana, umwe azi umuvuduko w’undi n’uko agenza, ibi ngo bikaba byabafashaga kugera ku ntego.
Meya Mbonyumuvunyi yashimangiye ati: “Yaba umukozi pe, icyo cyo nagihagararaho.”
Gusa kuba aho agiye kuyobora ari mu nzego z’ibanze, ndetse n’akarere agiye kuyoboramo kakaba gahana imbibi na Rwamagana, bizeye ko hari byinshi bizajya bibahuza.
Mudaheranwa yari Umujyanama w’Umurenge wa Nyakariro
Dr Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, yabwiye Mudaheranwa ko Umujyi wa Kigali ufite uko uteye, ukagira ibibazo byawo n’ibyiza byawo, ariko ko kuba igihugu cyamuhaye icyizere nta kabuza azabibasha.

Icyo Mudaheranwa Regis we avuga ko yishimira cya mbere nuko hari impinduka asize muri Rwamagana.
Yagize ati: “Nishimira ko uko nagasanze atari ko ngasize; nagasanze gafite ukuntu kazwi, bavuga ko ari akarere kaba aka nyuma, ariko hamwe n’ikipe nahasanze tugasize ahantu kadashobora kuzava mu myaka ya vuba.”
Icyo yemeza cyahindutse mu baturage no mu bayobozi mu nzego zitandukanye muri aka karere ni ugukora nk’abikorera.
Mu bibazo Mudaheranwa avuga ko bigikeneye gushyirwamo ingufu n’ingengo y’imari muri Rwamagana, kimwe no mu tundi turere, ni ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage (human security issues).
Abajijwe uko byari bimeze gukorera mu karere nka Rwamagana, yagize ati: “Byari byiza. Nakoreye ahantu henshi, ariko hari mu hantu nishimiye cyane mu ho nakoreye hose, ubwo ahandi wenda hazaharuta, ariko ubu ntabyo nzi.”
Mu miterere mishya y’imiyoborere mu Mujyi wa Kigali, uturere dutatu tugize uyu murwa mukuru tuzajya tuyoborwa n’abayobozi nshingwabikorwa (district executive administrators).
Ku itariki ya 07 Gashyantare nibwo hatangajwe ko Akarere ka Gasabo kayoborwa n’Umwali Pauline nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator), naho Mudaheranwa Regis akaba Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).







