Mu Karere ka Kirehe mu bice bitandukanye hari abahinzi bafite impungenge z’uko umusaruro mwiza w’ibigori byeze muri 2020A bazagorwa no kubona aho bawanika, kuko ibikorwa byo kubaka ubwanikiro bwa kijyambere byadindiye.
Ubuso bugera kuri hegitari ibihumbi 24 ni bwo bwahinzweho ibigori mu gihembwe k’ihinga kiri ku musozi cya 2020A mu bice by’Akarere ka Kirehe, kandi abaturage baganiriye na muhaziyacu.rw bahuriza ku kwemeza ko umusaruro biteze ari mwiza.
Icyakora hari abagaragaza imbogamizi z’uburyo bwo gusarura kuko nta bwanikiro bwiza bafite.
Nyirandikubwimana Célestin wo mu Kagari ka Rubimba, Umurenge wa Gahara ati: “Nta bwanikiro bwiza dufite, ubwo bari kubaka ntabwo bwari bwuzura kandi twatangiye gusarura, indi mbogamizi dufite ubu ni shitingi zo kwandikaho ibigori twabuze n’aho tuzigura.”
Naho Nyirimbabazi Protais wo mu Kagari ka Murehe ati: “Mu bigaragara kubaka ubu bwanikiro byaradindiye. Ubu ibyo turi gusarura turi kwifashisha amashitingi ashaje dufite tukabyanikaho hasi kugira turebe ko byabasha kuma mu gihe dutegereje ko ubu bwuzara.”

Muri uyu mwaka wa 2019-2020, Leta y’u Rwanda yageneye Akarere ka Kirehe ingengo y’imari y’amafaranga yo gushorwa mu bikorwa byo gufata neza umusaruro cyane cyane ku bihingwa by’umuceri n’ibigori.
Mu mirenge 12 y’aka karere, hagombaga kubakwa ubwanikiro 58 bwa kijyambere bw’ibigori, bwagombaga kuba bwuzuye tariki ya 15 Gashyantare nk’uko akarere kari kabyiyemeje; kugira ngo abahinzi babwegereye basaruriremo.
Ibikorwa byo kubwubaka byaradindiye, kuko iyi tariki (ya 15) igize ibikorwa bigeze ku gipimo cya 25% nk’uko bigaragazwa n’Ubuyobozi bw’ishami rifite ubuhinzi mu nshingano.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye muhaziyacu.rw ko icyadindije iyubakwa ry’ubwanikiro bwa kijyambere ari ikibazo cyabaye mu gutanga isoko ryo kubwubaka.
Ati: “Twagize ikibazo mu kwezi k’Ugushyingo twari tugiye gusinya amasezerano n’uwari watsindiye isoko ntitwumvikana ku biciro kuko yacaga amafaranga menshi atajyanye n’uko twabiteganyaga biba ngombwa ko bisubirwamo. Ariko ubu byaratunganye kandi abari kubwubaka twagiranye amaserezano ko mu cyumweru gitaha buzaba bwarangiye.”
Ubwanikiro bumwe muri ubu buri kubakwa bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 15.
Meya Muzungu akomeza avuga mu byo abahinzi bejeje ibigori basabwa mu gukumira ibihombo by’umusaruro wangirikira mu isarura, harimo no gushyira imbaraga mu kwiyubakira ubwanikiro bw’igihe gito bita ‘Hangari, ngo kuko n’ubundi uburi kubakwa 58 budahagije.
Za hangari zikorwa n’abaturage ubwabo zo, mu Karere ka Kirehe hateganyijwe kubakwa izisaga 1600, kugeza ubu hamaze kubakwa izisaga 700.
Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kirehe rigaragaza ko mu gihe mu gihembwe cya 2019A hari habonetse umusaruro w’ibigori ugera kuri toni ibihumbi 50, ubu muri 2020A hitezwe umusaruro ugera kuri toni zisaga ibihumbi 70, kandi ngo abahinzi bazabona amasoko meza y’uwo musaruro.






