Isiganwa ry’amagare ‘Gisaka Race’ ryateguwe n’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY) mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gukunda Igihugu ku ya 01 Ukwakira; isiganwa ryegukanywe na Manizabayo Eric mu bagabo na Nyirahabimana Claudette mu bagore.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’amakipe atandukanye y’abagabo banyuze mu nzira zirimo Nyakarambi-Cyunuzi-Nyakarambi, bazenguruka mu mujyi wa Nyakarambi bahita bafata inzira ya Nyakarambi-Rusumo, bava ku Rusumo bagaruka mu Mujyi wa Nyakarambi barahazenguruka, basoreza aho bari batangiriye hafi y’ibiro by’Akarere ka Kirehe.
Mbere y’uko iri isiganwa nyirizina ry’ababigize umwuga ryitabiriwe n’abakobwa/abagore 17, abasore 27 n’abagabo 41 ritangira nk’uko byatangajwe na FERWACY, habanje kubaho isiganwa ry’abatarabigize umwuga mu rwego rwo gushaka impano nshya mu mukino w’amagare mu Karere ka Kirehe.
Ku mihanda aho iri siganwa ryanyuze Abanyakirehe bitabiriye ku bwinshi kurireba, abo MUHAZIYACU yavuganye nabo bahurije ku kugaragaza ko ryatumye n’iwabo Kirehe hasusuruka.
Iri siganwa ryegukanwe na Nyirahabimana Claudette mu bagore na Manizabayo Eric mu bagabo.
MUHAZIYACU yabegeranyirije amwe mu mafoto y’ibyaranze ‘Gisaka Race’.
Bazamuka bava ku Rusumo berekeza i NyakarambiAbanyakirehe bagaragaje ko bari bakeneye ibyishimo bitabira kureba iri siganwaAha bari bageze hafi y’isantere ya Rwanteru bazamuka bava ku RusumoAbagore batwara igare by’umwuga na bo bitabiriye ‘Gisaka Race’Abanyakirehe bagaragaje ko bari bakeneye isiganwa nk’iri ryo kubasusurutsaMu mujyi wa Nyakarambi abafana bari benshi ku muhandaPolisi y’u Rwanda yagize uruhare runini mu gucunga umutekano mu nzira zose iri siganwa ryanyuzemoManizabayo Eric ni we wegukanye Gisaka Race
Manizabayo Eric wegukanye isiganwa rya Gisaka Race mu bagabo ari mu bahaye ibyishimo byinshi Abanyakirehe
Mu ikorosi rya Cyunuzi mu Murenge wa Gatore na ho abaturage bari bitabiriye kureba iri siganwa