Abagize itsinda rikurikirana gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage ku rwego rw’Intara basuye imirenge ya Mwogo, Juru na Rilima mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kugenzura no gukurikirana uburyo aka karere kari gukemura ibyo bibazo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yakiraga iri tsinda ryari riyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG GasanaK. Emmanuel, abagaragariza ishusho y’aho akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, imbogamizi zihari ndetse n’ingamba zo gukemura ibi bibazo muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Uwizeyimana Josiane w’imyaka 32 wo mu kagari ka Bitaba mu Murenge wa Mwogo ni umwe mu baturage basuwe mu rwego rwo kureba imibereho ye, aho yahaye ubuhamya abamusuye ababwira uko yahinduye imibereho bitewe no kubona aho kuba yubakiwe n’ubuyobozi.
Ati: “Mbere nari mbayeho mu buzima bubi cyane ntagira aho kuba ncumbitse mu mazu y’abandi, none ubu nkaba nezerewe kuba narubakiwe inzu yo kubamo njyewe n’abana banjye babiri. Rero ibi byose byabayeho kuko dufite igihugu kidukunda. Ndashimira Perezida wa Repubulika uhora yifuriza abanyarwanda bose imibereho myiza.”
Nyuma yo gusura imirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera, Guverineri Gasana yakoranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize aka karere aho baganiriye ku ngamba zo kwihutisha imihigo no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge biyemeje gukora bidasanzwe mu kwihutisha imihigo, harimo uwo kubakira abatishoboye.
Sebarundi Ephrem ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange akaba anahagarariye abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Bugesera, yagize ati: “Twiyemeje kugera ku ntego muri gahunda zirimo ubwisungane mu kwivuza, Ejo heza, ibibazo bibangamiye abaturage. Tugiye kurushaho kuko imibare y’abatarubakirwa, abataratanga ubwisungane ni bakeya ugereranyije n’aho twari tuvuye, aho usanga Umurenge usigaje abaturage bagera ku bihumbi bibiri bataratanga Mituweri. Rero turizera ko tuzagera ku ijana ku ijana mu mirenge yose.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yashimye ubuyobozi ku bimaze gukorwa, abasaba kongera imbaraga mu bikorwa byo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, abasaba gukorana n’ibyiciro bisanzwe bibafasha mu kwihutisha imihigo.
Ati: “Ndabasaba guhura n’ibyiciro byose, kubibutsa no kubasaba ngo mufatanye, gukora ubukangurambaga ubwanyu muri gahunda zose. Mugomba guharanira ko Bugesera iba akarere k’indashyikirwa kandi umuturage akabaho atekanye, ateye imbere ndetse afite imibereho myiza.”
Muri uyu mwaka w’ingengo y’ibari ya 2022-2023, mu Karere ka Bugesera hateganyijwe kubakwa inzu 210 zizatuzwamo imiryango y’abatishoboye, aho kugeza ubu hamaze kubwakwa inzu 25. Ni mu gihe byitezwe ko mu gihe cy’amezi atandatu hazaba hamaze kubakwa inzu 185.







