Nyuma y’imyaka icyenda Abanyakirehe batabona isiganwa ry’amagare, kuri uyu wa 01 Ukwakira hongeye guhurira ibihangange mu magare mu irushanwa ryahawe izina rya ‘Gisaka Race 1st edition’ rimwe mu masiganwa agize ‘Rwanda Cycling Cup 2022’.
Abasiganwa bahagurutse ku biro by’Akarere ka kirehe berekeza Cyunuzi, bahindukira bajya ku mupaka wa Rusumo, bavayo bagaruka ku biro by’akarere, hanyuma mu cyiciro cy’abagabo bazenguruka umujyi wa Nyakarambi inshuro esheshatu haboneka uwatsinze.
Mu cyiciro cy’abagabo abasiganwa birutse ku ntera ya kirometero 102,8 naho abo mu byiciro by’abagore n’ingimbi bo banyonze igare ku ntera ireshya na kirometero 87,7.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’amakipe asanzwe amenyerewe ndetse y’abanyamuryango ba FERWACY nka Benediction Club, Les Amis Sportifs, Nyabihu Cycling Team, Muhazi cycling Generation, Kigali Cycling Club n’andi menshi harimo ibyiciro by’abagabo n’abagore n’abatarengeje imyaka 18.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yatangaje ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu karere no gususurutsa abagatuye.
Ati: “Iri rushanwa twariteguye ku bufatanye na FERWACY mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wo gukunda igihugu ariko by’umwihariko guteza imbere siporo mu karere kacu no gususurutsa abagatuye mu mikino itandukanye, kandi turizeza abaturage bacu ko tuzakorana na Ferwacy iri rushanwa rikaba ngarukamwaka.”
Perezida wa Federasiyo yo gusiganwa ku magare-FERWACY Murenzi Abdallah na we yavuze ko bishimiye iri rushanwa ndetse avuga ko bazafasha Kirehe impano zabonetse zigatezwa imbere.
Ati: “Irushanwa ryagenze neza birenze n’uko twabitekerezaga, abaturage baje ari benshi, byagaragaye ko abanyakirehe bakunda umukino w’amagare, twebwe nka Ferwacy twanyuzwe cyane kandi mu rwego rwo gutangira gutegura abakinnyi n’ejo hazaza, turakorana n’ubuyobozi bwa Kirehe, izi mpano zagaragaye hano ntizizatakare.”
Iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga ryegukanwe na Manizabayo Eric bakunze kwita ‘Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite akoresheje amasaha abiri n’iminota 37 n’amasegonda 55 , akurikirwa na Uhiriwe Byiza Renus wakinnye ku giti cye, wakoresheje amasaha abiri n’iminota 41 n’amasegonda 51’, uwa gatatu yabaye Uwiduhaye wa Benediction Ignite wakoresheje amasaha abiri n’iminota 41 n’amasegonda 58.
Naho mu bagore uwabaye uwa mbere ni Nzayisenga Valentine wakoresheje amasaha abiri n’iminota 34 naho uwa kabiri yabaye Ingabire Diane wa Benediction Club wakoresheje amasaha abiri n’iminota 35 n’amasegonda 41, uwa gatatu yabaye Tuyishime Jacqueline ukinira Benediction Club wakoresheje amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 46.
Iri siganwa ryamagare ryaherukaga Kirehe mu myaka 9 ishize, kuko bwa nyuma rihabera hari kuwa 18 Ugushyingo 2013, hakinwa agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2013 , kahagurukiye i Nyabugogo kagasorezwa i Kirehe ku ntera ya kirometero 129,9 kakegukanwa na Thomson Jay Robert wo muri Africa y’Epfo.
Iyi nkuru yanditswe na Mugisha Justin







