Mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hari umukuru w’umudugudu wakubiswe n’abaturage kuko yabasabaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho yasanze hari urugo rw’umuturage rwahinduwe akabari. Bamwe mu babigizemo uruhare ubu bashyirikijwe RIB.
Mpayimana Sylvain ni umukuru w’umudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu ni we wakubiswe n’abaturage, ubwo yajyaga kubasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, dore ko urugo aba baturage bari bateraniyemo bahagize akabari.
Mudugudu Mpayimana akomeza abisobanura muri aya magambo, yagize ati: “Ni mu rugo rw’uwitwa Rudasingwa hakunze kwitwa kwa Mama Manzi, narahageze numva hari urusaku mbabaza impamvu, ariko nasanze hari umuntu washyize akabari mu rugo, nari njyenyine ari bwo nzamuka ntegereje ko abandi baza, hari no ku mugoroba ndababwira nti ‘mukinge mutahe dore n’amabwiriza mwayishe.”
Mpayimana avuga ko hari umugabo umwe witwa Kubwimana Ignace wari waturutse mu Mudugudu wa Nyakabungo naho ni mu Kagari ka Cyinzovu, avuga ko uwo mugabo nawe ari umuyobozi kandi yitwaza ko yahoze ari umusirikare, yanze kumva ibyo amubwiye nibwo yahise umusingira baragundagurana, muri icyo gihe cyo gushaka kubakiza nibwo abandi bamukubise ikintu mu mutwe, ari nako abandi bamukubita inkoni umubiri wose no mu misaya.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace basaba ko uwabakubitiye umuyobozi n’abandi bari kumwe nawe bahanwa kuko bemeza ko umuyobozi wabo asanzwe ari umugabo w’inyangamugayo kandi ntawe asagarira, aba baturage banemeza ko muri urwo rugo abantu basanzwe bahanywera inzoga mu buryo bw’ibanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul avuga ko ibyakozwe naba baturage ari igisebo ku baturage bo mu Murenge wa Kabarondo, avuga ko bakimara kumenya amakuru ko hari umukuru w’umudugudu ukubiswe yitabaje Polisi, basanga akivirirana babanza kumujyana kwa muganga.
Hari kandi ngo n’abafatiwe muri urwo rugo abandi barabacika, yakomeje agira ati: “Twahageze dusanga bikingiranye ubusanzwe ni butike ariko bahinduye akabari, abari bikingiranye twafashe ni batatu ni nabo bakekwa ko bamukubise.”
Icyaha aba baturage bakekwaho ni icyo gukubita no gukomeretsa, ndetse no gukubita no gukomeretsa abayobozi bari mu nzego za leta, ibi iyo bihamijwe n’inkiko bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi iyo gukubita biteye igikomere, naho gukubita no gukomeretsa ku bushake nabyo bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itatu n’imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.
Gukubita umuyobozi w’umudugudu mu Karere ka Kayonza bije bisanga ibindi byaha byakozwe mu Karere ka Rwamagana mu kwezi kwa Kamena aho hari abaturage bahohoteye umukuru wa Polisi mu karere ka Rwamagana, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha wamenweho inzoga ubwo yasangaga hari urugo rwahinduwe akabari.








