Ku bufatanye na Pariki y’Akagera, Koperative ebyiri z’aborozi bo mu mirenge ya Gahini na Mwili mu Karere ka Kayonza zashyikirijwe imodoka zizabafasha kugeza umukamo wabo ku isoko, nka kimwe mu bikorwa bigamije gusangira inyungu (Revenue sharing) y’ibyavuye mu gusura Pariki y’Akagera.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira Koperative ya GAFACO (Gahini Farmers Cooperative) na KAFACO (Kageyo Farmers Cooperative) zashyikirijwe imodoka zitwara umukamo zifite agaciro ka miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari amwe mu mafaranga yagenewe Kayonza agamije gusangira inyungu n’abaturiye pariki.
Aborozi bishimiye iki gikorwa biyemeza kongera umukamo no kuvugurura icyororo nk’uko babisabwe n’umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco, yagize ati “Bimwe mu byo dusaba aborozi ni ugukoresha neza aya mahirwe, harimo uko leta yazamuye igiciro cy’amata, umuhanda wakozwe wa Kageyo-Mucucu; turabasaba kororera mu biraro bakava mu bworozi bwa gakondo.”
Meya Nyemazi yakomeje asaba aborozi bahawe ibyanya byo kororeramo, ubu bakaba bemerewe kubihingamo 70%, kubibyaza umusaruro bakabihingamo ibihingwa bishobora kugaburirwa amatungo nyuma yo kubisarura.
Murekatete Jovans ni umworozi wo muri Gahini mu kagari ka Kahi, yishimiye ko leta yabageneye inyungu ikomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri parike y’Akagera baturanye nayo, yakomeje agira ati: “Ubu natwe twafashe umugambi wo kurishaho kubungabunga iriya pariki kuko ubu natwe utugiriye umumaro kuko tuzungukira mu gutwara amata yacu ku isoko bitatugoye”
Murindabigwi Martin, Umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Mwili (Kageyo) ahamya ko kuba babonye iyi modoka izabafasha kwirinda guhangayika ko babura imodoka, ati “Ndetse no kuba tuvuye ku bukode ahubwo ayo mafaranga twayitangagaho tukaba twazareba uko tuyashakamo iyindi.”
Akomeza avuga ko atari imodoka gusa bahawe kuko mbere babonye uburyo bwo kubona amazi, bahabwa imashini ihinga ubwatsi ikanabuzinga, ibi byose bikaba byaratumye umukamo babonaga wiyongera.
Izi koperative zombi ntizoroherwaga n’ubukode bw’imodoka dore ko Gafaco byayisabaga gutanga ibihumbi 150Frw ku munsi, naho Kageyo bishyuraga ibihumbi 125Frw ku munsi.
Ku ruhande rwa Pariki y’Akagera bemeza ko ibikorwa nk’ibi bibafasha gukangurira abaturage kurushaho gukunda no kurinda Pariki nkuko bitangazwa n’Umuyobozi wa Pariki wungirije ushinzwe guhuza Pariki n’abayituriye Ishimwe Fiston, yakomeje agira ati: “Ibi dukora ni ibikwiriye gukorwa mu mubano hagati ya Pariki n’abayituriye kuko abaturage nibo bari ku nkingi ya mwamba yo kuyibungabunga.”
Mu Karere ka Kayonza ubu hari indi mishinga iri guterwa inkunga na Pariki y’Akagera, harimo kubaka isoko rya Buhabwa muri Murundi, muri Kabare hari kubakwa ubuhunikiro n’ubwanikiro kuri koperative ikora ubuhinzi bw’urusenda, naho mu mudugudu wa Mwurire hazatangwa amashanyarazi.
Buri mwaka umusaruro waturutse ku basuye pariki z’igihugu, hakurwaho 10% agenerwa ibikorwa biteza imbere abaturiye izi pariki, mu Ntara y’Iburasirazuba 80% y’uyu musangiro wiharirwa n’Akarere ka Kayonza kuko ariko gafite imirenge myinshi ikora kuri Pariki y’Akagera, mu mwaka ushize habonetse miliyoni 800 Frw, Akarere ka Kayonza kabonye agera kuri miliyoni 560 Frw.











