MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Babiri bafashwe bakekwaho gusambanya abana, undi umwe aratoroka

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
22/11/2020

Mu mpera z’iki cyumweru mu mirenge itatu ya Kabarondo, Mwiri na Rukara mu Karere ka Kayonza hamenyekanye abana b’abakobwa batatu basambanyijwe, mu basambanyijwe harimo uw’imyaka umunani, abagabo babiri muri batatu bakekwaho iki cyaha bafashwe, umwe aratoroka.

Umukobwa wo mu Murenge wa Mwiri wasambanyijwe afite imyaka 15, ukurikiranyweho kumusambanya ni umusore w’imyaka 20 ariko yatorotse ubu aracyashakishwa.

Mu murenge wa Rukara, umugabo w’imyaka 32 umaze umwaka utuye mu Kagari ka Rwimishinya, we mu mpera z’iki cyumweru yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umukobwa ufite imyaka 17 wo mu Murenge wa Rukara akamutera inda, iyi nda yaguye nabi umukobwa ku buryo ubu ngo ari mu bitaro bya Gahini.

I Kabarondo, mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Cyabajwa, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa gatanu, tariki 20 Ugushyingo, nibwo hamenyekanye ko umuhungu w’imyaka 15 yasambanyije umukobwa w’imyaka umunani, ahagana isaa yine z’ijoro, uyu muhungu yari yamaze gutabwa uri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye MUHAZIYACU ati: “Babimenye ari uko umwana abibwiye papa we, papa we ahita amuzana kuri polisi, mu ma saa tatu z’ijoro nibwo bamugejeje kuri polisi.”

Kuri ubu uyu muhungu w’imyala 15 aracyafunze ategereje ibisubizo byo kwa muganga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kayonza

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abantu 39 bafatiwe mu rugo bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Gatsibo: Abantu 39 bafatiwe mu rugo bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU