MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abantu 39 bafatiwe mu rugo bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
23/11/2020
Polisi y’u Rwanda n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa bafashe abantu 39 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda igaragaza ko,  bafatiwe mu nzu y’umuturage w’imyaka 25 kuri wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo, bari mu masengesho anyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa bariya baturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zikorera muri kariya gace. 
Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera aho bariya baturage bari bateraniye baduhaye amakuru ko mu nzu y’uriya muturage hari abantu barimo kuhasengera mu buryo butemewe niko guhita tujyayo turabafata.”
 
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abafashwe bose ari abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi nyuma bitandukanya n’uwahoze abayobora bava mu itorero bakajya basenga bonyine.
 
Bivugwa ko kwiyomora ku wari ubayoboye byaturutse ku bagabo babiri bimukiye muri ako gace bavuye mu Mujyi wa Kigali, batangira kurema ibice mu bakirisito.
 
Ati “Aba 39 bafashwe bafatiwe mu nzu, mu cyumba gifunganye begeranye ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa barimo bigishwa n’abo bagabo.” 
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko aba bantu uko ari 39 na nyiri inzu bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. 
CIP Twizeyimana yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta yatanze ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
 
Yabagaragarije ko iki cyorezo ntaho cyagiye, abasaba gukomeza ingamba zo kukirinda kandi bakarushaho gutanga amakuru igihe hari aho babonye abarenze ku mabwiriza.
 
Yagize ati “Leta yatanze amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Kuyarengaho ni ugushaka gukururira abandi icyorezo bikaba byatuma abantu basubizwa mu kato nyamara biturutse ku makosa ya bamwe.”
 
CIP Twizeyimana yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi kubigira ibyabo bakubahiriza intero igira iti “NtabeAriNjye” ukwirakwiza Coronavirus.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboGatsibo

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Impamvu umuhinzi akeneye iteganyagihe ry’ikirere mu kazi ke

Impamvu umuhinzi akeneye iteganyagihe ry’ikirere mu kazi ke

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU