Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange hari itsinda ry’abari abana bo mu mihanda bafashijwe kuyivamo ubu bakaba barashinze koperative, barasaba ko bagenzi babo bakiri mu mihanda bakwegerwa kurushaho kuko bari mu buzima bugoye
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo mu Murenge wa Mukarange habereye igiterane cy’ivugabutumwa cy’Itorero ADEPR Kayonza cyari kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda amakimbirane mu miryango, muri iki giterane cyabanjirijwe n’urugendo rwazengurutse mu mujyi wa Kayonza ahatangwaga ubutumwa kuri izi ngingo zose.
Ubwo hatangwaga ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari abana bo mu mihanda bafashijwe kuyivamo ndetse ubu bakaba ari abayoboke b’Itorero rya ADEPR, basabye ko muri ubu bukangurambaga hari ibikwiye kwiyongeramo.
Ntakirutimana Emmanuel ni umwe mu rubyiruko rwavuye mu mihanda rukareka ibiyobyabwenge, yakomeje agira ati:”Ntabwo bariya bana bari mu mihanda begerwa cyane ndetse bamwe bababonamo ibirara, nyamara bariya bana bafite ibibazo byinshi bitandukanye hari abatagira aho baba, bibera mu biraro, kubona ibyo kurya birabagora nta myambaro bagira kubabwiriza bashonje ni ibintu bikomeye ko bahinduka kuko icya mbere ni ukubabwiriza ariko bakanafashwa mu buryo bufatika.”
Ibi kandi ngo bigomba gukorwa mu bufatanye bw’inzego zose kuko buri wese afite icyo yafasha haba mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu ndetse n’amakimbirane mu miryango.
Ngabonziza Steven na we ni umwe mu rubyiruko rwibumbiye muri koperative ikora ubusuderi, yagize ati: “Inzego zose zifatanyije cyane cyane ku kibazo cy’abana bari mu mihanda cyakemuka kuko n’ubwo bwose bariya bana tubabona bamwe babita za marine ariko barumva, uwabegera cyane bamwumva, uwabafasha kubakemurira bimwe mu bibazo bafite bahinduka nkuko natwe twahindutse.”
Itorero ADEPR Paruwasi ya Kayonza bateguye iki giterane bemeza ko igiterane cyabo cyageze ku ntego bashakaga kuko muri ubu bukangurambaga barimo hari abantu 23 biyemeje guhinduka babikuye mu butumwa babwirijwe kandi aba biganjemo abakoreshaga ibiyobyabwenge.
Pasiteri Namuhungu Jean Baptiste yagize ati: “Iyo ukurikije imibare usanga urubyiruko rurembejwe cyane n’ibiyobyabwenge, dukurikije amakuru duhabwa ni uko muri uyu mujyi wa Kayonza hari ikibazo cy’ubwandu, ndetse n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango nabyo byariyongereye.”
Pasiteri Namuhungu yakomeje avuga ko basanzwe bafasha abana baba mu mihanda ariko bakaba bagiye kubyongeramo imbaraga kugira ngo barusheho kumenya ibibazo bafite kandi banabafasha kubikemura.
Mu izina ry’Akarere ka Kayonza kari gahagarariwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Ngarambe Alphonse, yashimiye uruhare rwa ADEPR mu kubafasha kubaka umuryango muzima kandi ushoboye yakomeje avuga ko iki gikorwa cyatangijwe na ADEPR kizakomereza mu yandi madini n’amatorero.
Ubu bukangurambaga bwahujwe bwakorewe mu giterane cy’ivugabutumwa cyaranzwe n’ubutumwa bwatanzwe mu buryo bw’indirimbo z’amakorari 19, imivugo ndetse no kubwiriza.











