MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasaba ubuyobozi bushya kwita kuri serivisi nziza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
12/11/2023

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ubuyobozi bushya bwatowe gukorana imbaraga kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abaturage bagaragaza ko batanyuzwe na serivisi bahabwa.

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo mu Karere ka Kayonza habereye Inteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, iyi nteko yabereyemo amatora yo ku rwego rw’Intara yo kuzuza imyanya itari ifite abayihagarariye.

Nyuma y’aya matora, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi babwiye Muhaziyacu ko batewe agahinda n’uko mu bushakashatsi buherutse gusohoka, bugaragaza uko abaturage bishimiye serivisi bahabwa, iyi ntara idahagaze neza, bakaba basaba ubuyobozi bushya bwatowe gufatanya n’inzego bwite za leta kwita ku mitangire ya serivisi.

Ngirimana John ni umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi wo mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga, yagize ati: “Hari aho usanga abakozi bacye bafite inshingano nyinshi bituma mu gutanga serivisi bakenerwa n’abantu benshi kandi nabo ntibabone serivisi neza uko bikwiye, ntawishimiye ko uturere twacu twaje mu twa nyuma, ubu icyo turi gukora nk’abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ni ugufatanya n’abatekinisiye babishinzwe tukabunganira ahari ibibazo tukagerageza gusanga abaturage aho bari.”

Ngirimana akomeza avuga ko bo nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bafite inshingano zo gukorera abaturage ndetse bakanareba ahari ibibazo bakabafasha kubikemura.

Umugwaneza Charlotte ni umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, yemeza ko bababajwe n’umwanya akarere kabo kariho, yakomeje agira ati “Nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi twahagurukiye ahantu hose tuzi ko batanga serivisi mbi, tubabaza ahari ikibazo gituma abantu badatanga serivisi nziza, ibi nibyo dusaba ubuyobozi bwacu bushya bwatowe ni uko bwadufasha iki kintu cyo gutanga serivisi mbi kigakemuka burundu kandi bigizwemo uruhare natwe abanyamuryango kuko abenshi batanga izo serivisi ni abanyamuryango n’abazihabwa nabo ni abanyamuryango.”

Abo mu turere twitwaye neza nabo bemeza ko hakenewe imbaraga nyinshi kuko nabo bagaragaza ko abaturage batanyuzwe 100%, ibi bikazagirwamo uruhare ku bufatanye bw’inzego zose cyane cyane imbaraga z’abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bafatwa nka moteri ya Guverinoma.

Kalenzi John ni we watorewe kuyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri iyi ngingo yagize ati “Ikiri gukorwa ubu abantu bongereye imbaraga mu bihe bamaranaga n’abaturage barimo kubabaza uko bifuza ibyabakorerwa, barimo kubabaza icyahinduka ku buryo ibyifuzo byabo byazashyirwa mu bikorwa.”

Uko uturere tw’Intara y’Iburasirazuba dukurikirana mu bushakashatsi buherutse gutangazwa na RGB bugaragaza uko abaturage bishimiye serivisi bahabwa, Akarere ka Rwamagana kari ku mwanya 3 ku rwego rw’igihugu n’amanota 78,70%.

Akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa 11 n’amanota 77.18% Ngoma iri ku mwanya wa 13 n’amanota 77.13% Kirehe ku mwanya wa 17 n’amanota 76.12% Bugesera ku mwanya wa 25 n’amanota 73.74% Gatsibo ku mwanya wa 27 n’amanota 72.64% ku mwanya wa 30 haza Akarere ka Kayonza n’amanota 70.45%.

Muri aya matora yo kuzuza inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi; Kalenzi John niwe watorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba; Dr Jeanne Nyirahabimana atorerwa kumwungiriza (Vice Chairperson)

Hatowe kandi n’indi myanya ituzuye muri Komite Nyobozi y’Umuryango k’urwego rw’Intara no mu byiciro byihariye by’abagore n’urubyiruko bishamikiye ku muryango FPR Inkotanyi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abarimu barasaba Umwalimu SACCO kongera amafaranga y’inguzanyo utanga

Bugesera: Abarimu barasaba Umwalimu SACCO kongera amafaranga y’inguzanyo utanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU