Ishimwe Frank uzwi nka Kababi wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ari guhatanira igihembo cya 1000$ mu irushanwa “Africa’s Campus Battle” rihuza abahanzi bafite impano biga muri Kaminuza ziri mu bihugu by’Ibiyaga Bigari.
Ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya kane aho kuri ubu risigayemo umuraperi w’Umunyarwanda wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na MUHAZIYACU, yavuze ko yishimiye kugera mu cyiciro cya nyuma asaba Abanyarwanda kumutora.
Ati: “Ni irushanwa ryahuje kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba nanjye ndaryitabira, habayeho gukuramo abantu benshi bitewe n’icyiciro twageragaho nza gutambuka ngera mu cyiciro cya nyuma ndi Umunyarwanda ubu ndasaba Abanyarwanda kunshyigikira.”
Kababi yavuze ko iri rushanwa naritsinda rizamufasha cyane mu kwagura impano ye y’ubuhanzi ndetse ngo amafaranga azarikuramo arifuza gukoramo umushinga muto ujyanye n’ubuhinzi kuko aribwo yiga.
Ati: “Ndasaba Abanyarwanda kuntora cyane kuko nsigayemo ndi Umunyarwanda umwe, iyi ntsinzi itashye mu Rwanda ibendera ryazamurwa bakamenya ko iwacu hari impano.”
Mu gihe wifuza guha uyu musore amahirwe wanyura hano: https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSdSOohcByKjuU5ZhxOpn4E9Fxq9EbmWWa4CTrut40WsTu0vHQ/viewform






