MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Guverineri yasabye abagize inama njyanama kuzamurana no kutubakira ku bitekerezo by’umuntu umwe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
14/12/2021
Abayobozi mu ifoto y'urwibutso

Abayobozi mu ifoto y'urwibutso

Ubwo yitabiraga inama y’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG. Emmanuel Gasana yasabye abagize Inama Njyanana y’Akarere ka Bugesera ko bakwiye gukorana neza batagendeye ku bushobozi bw’umuntu umwe kuko bidindiza imikorere y’inzego z’ubuyobozi n’umurongo wa politiki y’igihugu.

Ni inama yambere yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, nyuma y’igihe gito abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera batowe.

Mu mpanuro Guverineri yabahaye harimo no gukorana neza batagendeye ku gutegereza ibitekerezo by’umuntu umwe. Aha Guverineri yabahaye urugero ruto ku muntu uba uyoboye ubukwe.

Ati: “Ni nka cya gihe ujya kureba ugasanga ‘Master of Ceremony’ niwe ukora ibintu byose, yaba ari imbere ugasanga iby’inyuma byapfuye, yaba agiye inyuma iby’imbere bigapfa. Ugasanga mu bintu byose umuntu yabaye umwe gusa, ni kanaka gusa natahaba karaba kabaye.”

Aha kandi CG. Emmanuel Gasana yabasabye kuzamurana mu rwego rwo kubaka ubuyobozi butanga icyizere.
Ati: “kanaka ntahari ari muri konje; aho ntibibe ikibazo; aho niho dukwiye gutsinda rwose.”

Guverineri kandi yabasabye gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse ariko kandi butarimo guhubuka. Yabasobanuriye uburyo umuyobozi ashobora gufata umwanzuro ku kibazo bigatuma akora amakosa bitewe no kudatekereza neza ku kibazo. Aha ariko abasaba kubanguka mu gufata inyanzuro mu rwego rwo guha umuturage serivisi yihuse kandi inoze.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Mutumwinka Imerde, yagarutse kuri zimwe mu mpanuro bagiriwe na Guverineri.

Ati: “Mu mpanuro twahawe, harimo ko tugomba gukorera hamwe tugasobekerana, tukagira ubudasa, duharanira guhindura imikorere, twishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byugarije abaturage bacu. Yongeye kutwibutsa kandi ko ibyo bidashoborwa n’ufite ibigango, ahubwo bishoborwa n’umuntu wese ufite ubwenge; kandi twese turabufite cyane ko ari nacyo cyatumye abaturage batugirira ikizere bakadutuma.”

Perezida wa Njyanama kandi yabwiye MUHAZIYACU ko bashima ibyo manda icyuye igihe yagezeho kandi ko bagiye kubisigasira ndetse bakarushaho.

Mutumwinka kandi yagarutse kubyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagaragarije inama njyanama nshya ku bikorwa byakozwe muri manda y’imyaka itanu ishize.

Ati: “Twamurikiwe ibyagezweho n’abari bagize manda icyuye Igihe kandi turabashimira kuko bageze kuri byinshi. Nkuko rero twahamagariwe kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byugarije abaturage bacu, niyo ntego duhagurukanye duhereye kubyagezehwo tubisigasira ndetse tunarushaho gukoresha ubwenge, duhanga udushya kandi dushishikariza buri muturarwanda wese kwigira duharanira yuko umuturage ahora ku isonga.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umwarimu yasanzwe mu gishanga yapfuye bikekwa ko yishwe

Ngoma: Umwarimu yasanzwe mu gishanga yapfuye bikekwa ko yishwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU