Akarere ka Ngoma gafite ibice byinshi bibereye ubukererarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga birimo ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera byatangiye kubengukwa n’abashoramari batandukanye mu kubibyaza umusaruro ndetse bikagira n’uruhare mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
MUHAZIYACU yaguteguriye bimwe mu bikorwa by’iterambere byakozwe n’ibiri gukorwa kubera ibiyaga.
Ibi biyaga bitatu aribyo Sake, Mugesera na Birira uretse gukorerwamo uburobyi no gutanga amafi, bifatiye runini ubukungu bw’Akarere ka Ngoma kuko binafasha mu bikorwa by’ubuhinzi bwuhirwa mu mirenge nka Sake, Mugesera, Rukumberi, Jarama na Zaza.
Nko ku nkengero z’ikiyaga cya Sake ni hamwe mu hantu nyaburanga abarimo nka
Rt. Lt. Col. Muberuka Celestin babyaje umusaruro bahubaka moteli ‘Sake Beach’, ifite ahantu abantu bashobora kwiyakirira ku nkengero z’ikiyaga,
Hari kandi amakoperative ahakorera uburobyi, ayambutsa abantu n’ibintu mu mato, moteri iri ku nkengero ahazwi nko kwa ‘Jean Marie’, ubuhinzi bukorerwa mu nzu zizwi nka ‘Greenhouse’, ubuhinzi bw’imbuto za watermelon, imyembe na pavuro bukorerwa ku mahegitari bukuhirwa n’amazi y’Ikiyaga cya Sake.
Ibikorwa by’iterambere biremereye nibyo usanga ku nkengero z’ikindi kiyaga cya Mugesera kiri mu Karere ka Ngoma, aha twavugamo hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, yitwa Lakeside Recreation Resort, ikaba n’iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba izaba iri kuri urwo rwego iri kuhubakwa.
Ubuhinzi n’Inganda: Akarere ka Ngoma kazwiho guhinga inanasi ku buso bunini mu Rwanda, ubu buhinzi bukorerwa ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera ndetse kuri ubu hari n’uruganda ruzitunganya rukazumisha rukazohereza hanze y’Igihugu.
Ku gice cya Rukumberi ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hakorerwa umushinga munini w’ubworozi bw’amafi bukoresha uburyo buhenze bwa Tanki(Tank system), ahari amatanki 150 yororerwamo amafi. Fuan Lin ukomoka mu Bushinwa yahaguze ubutaka bungana na hegitari 3.5 akoreraho uyu mushinga
Kuri kino kiyaga niho hubatse uruganda rw’amazi rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi meza angana na metero kibe 11,000, ruyageza ku baturage ibihumbi 340.
Ibi biyaga byafashije mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho bushingiye ku kuhira cyane ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Hafi y’ibiyaga hafi ya hose hari abashoramari bahaguze, bahafite ubutaka bateganya kuhakora ibikorwa ariko hari hakiri imbogamizi zo kuhageze ibikorwaremezo.”
Yakomeje agira ati “Ubu turimo kuganira n’abashoramari bacu baguze ubutaka kugira ngo batinyuke kuko hambere duhura, ibyo bajyaga badusaba nibyo twavuze ruguru kandi ndumva tumaze kubigeza nko kuri 90% bikemuka.”
Meya Niyonagira yavuze ko kuri ubu ibyari biteye impungege harimo amashanyarazi, amazi n’imihanda bigiye gukemuka bitarenze mu kwezi kwa Gatandatu 2026.

















