Ishuri rya GS Tabagwe riherereye mu Karere ka Nyagatare, umurenge wa Tabagwe ricumbikira abanyeshuri ryakiriye abarimu batandatu b’abanyamahanga baturutse mu Gihugu cya Zimbabwe, bakaba baratangiye akazi kuwa 2 Mutarama 2026, baje gufatanya n’abarimu basanzwe bahigisha barimo bane bavuye muri Uganda; mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri.
Aba barimu bashya baje basanga abandi barimu 9 bari basanzwe bigisha mu ishuri rya TTC Matimba, harimo 8 bo muri Zimbabwe n’umwe wo muri Chad, bikaba bigaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga mu burezi bukomeje gushyirwa imbere hagamijwe kunganira gahunda za Leta yo guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubumenyi bufite ireme ku banyeshuri.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Tabagwe, Moses Rurangwa ashima cyane uku kuza kw’aba barimu, avuga ko ari amahirwe akomeye ku ishuri n’abanyeshuri baryo.
Yagize ati: “Uku kongerwa kw’abarimu b’abanyamahanga ni intambwe ikomeye izadufasha kongera ireme ry’imyigishirize, gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu buryo bwo kwigisha. Twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza ku banyeshuri bacu.”
Yakomeje avuga ko aba barimu bazafasha cyane mu kongera ubumenyi mu ndimi, mu masomo y’ubumenyi rusange ndetse no mu kwimakaza imyigishirize igezweho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, agaragaza ko Akarere n’Igihugu bashyize imbere guteza imbere uburezi bufite ireme nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Aba barimu baje bafatanya n’abo dusanganywe ni ikimenyetso cy’uko uburezi bwacu bukomeje guhabwa agaciro no gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Bizafasha abana bacu kubona ubumenyi bujyanye n’igihe.”
Visi Meya Murekatete agaragaza ko Akarere kazakomeza gushyigikira amashuri yose mu gutanga ibikenewe kugira ngo abarimu n’abanyeshuri bagere ku ntego zabo, anasaba abarimu bashya gukorana neza n’abari basanzwe bahari, bagashyira imbere inyungu z’umunyeshuri n’Igihugu muri rusange.
Abanyeshuri bo muri GS Tabagwe nabo bagaragaza ko bishimiye aba barimu kandi biteze kuzabakuraho ubumenyi buhagije.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa abarimu b’abanyamahanga 19.







