MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umunyeshuri akeneye isuku kugira ngo abeho yige neza-Dr. Bahati Uyobora NESA 

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
12/01/2026
Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi mukuru wa NESA

Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi mukuru wa NESA

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko uko ibihingwa bikenera isuku kugira ngo bitange umusaruro ushimishine; ari nako ku banyeshuri nabo iyo umwana afite umwanda atiga neza.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri n’abarimu bo muri GS Rukomo mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Fresheri ku Ishuri,” bugamije kwimakaza indangagaciro z’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gutera imboga zirimo dodo na karoti, zimwe mu zo abanyeshuri barya mu rwego rwo guteza imbere indyo yuzuye no kwigisha abanyeshuri guhinga cyane ko aha kuri iri shuri hari ishami ry’ubuhinzi.

Dr. Bahati yasobanuye ko isuku itagarukira ku mubiri w’umuntu gusa, ahubwo inareba n’ibihingwa, agaragaza ko iyo uhinze mu kajagari kandi ntugire isuku, ibihingwa biguha umusaruro mubi. Yabigereranyije n’imibereho y’umunyeshuri ku ishuri, avuga ko iyo umunyeshuri adafite isuku, umubiri we ubangamirwa bigatuma atiga neza kandi bikagira ingaruka ku mitsindire ye.

Ati: “Isuku ni ishingiro ry’ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme. Uku duteye izi izi mboga ku murongo, ni na ko umunyeshuri akeneye isuku kugira ngo abeho neza, atekereze neza kandi yige neza.”

Yasabye abanyeshuri n’abayobozi b’amashuri gukomeza gushyira isuku imbere, haba ku ishuri no mu ngo zabo.

Abanyeshuri bo muri GS Rukomo na bo bagaragaje ko ubu bukangurambaga bubafasha gusobanukirwa akamaro k’isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nyirijuru Noel, umwe mu banyeshuri bagize Club y’isuku muri GS Rukomo, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bibatoza kuba intangarugero mu isuku, bigatuma babikangurira n’abandi banyeshuri ndetse n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Iyo dushyize isuku imbere ku ishuri, bituma twiga neza kandi tukagira ubuzima bwiza.”

Uwamahoro Rebecca, na we wo muri iyo Club y’isuku, yavuze ko gutera imboga no kuzirinda umwanda bibigisha isomo rikomeye ryo kwita ku bidukikije no kumenya ko isuku igira uruhare runini mu byo barya. Yongeyeho ko bazakomeza gukangurira bagenzi babo gukaraba intoki, kugira isuku y’umubiri no kwita ku bidukikije by’ishuri.

Kugeza ubu, GS Rukomo ifite abanyeshuri 2,060, naho mu karere hose hakabarorwa abanyeshuri 229, 731 biga mu bigo 284.

Abayobozi babanje gutera imboga muri GS Rukomo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Inkuru z'ingenzi1

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

22/08/2026
N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard
Amakuru

N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard

20/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze
Uburezi

Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze

19/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Urubyiruko 20 rwahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kwita ku miyoboro y’amazi

Nyagatare: Urubyiruko 20 rwahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kwita ku miyoboro y’amazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU