MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Urubyiruko 20 rwahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kwita ku miyoboro y’amazi

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
12/01/2026

Urubyiruko 20 rwo mu Murenge wa Kiyombe rwahawe impamyabumenyi mu masomo bari bamaze amezi atandatu mu ishuri rya Cyondo TSS, aho bize amasomo yo gusana imiyoboro y’amazi, amatiyo, na za robine; bakaba bagiye kujya ku isoko ry’umurimo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama. Abasoje amasomo bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabashyiriyeho aya mahirwe yo kwiga imyuga, bavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiyubaka no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Habimana Alphonse yagize ati: “Ubu tugiye kurema akazi aho kugasaba. Twamaze amezi atatu hano ku ishuri andi atatu tuyamara twimenyereza umwuga. Tuhakuye ubumenyi bwinshi kandi buzatugirira umumaro hanze y’ishuri. Turashimira ubuyobozi bw’ishuri abarimu ndetse n’abandi badufashije muri aya mezi tumaze hano.

Mugenzi we na we yunzemo ati: “Aya masomo anyunguye ubumenyi bufatika. Ndateganya gutangira akazi kanjye ku giti cyanjye no gufasha abaturage mu gukemura ibibazo by’imiyoboro y’amazi, kuyisana no kuyifata neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo Kakooza Henry, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, Igihugu cyashyizeho gahunda yo kwigisha amasomo y’ubumenyingiro ndetse amashuri ayigisha agashyirwa henshi mu gihugu kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe angana.

Yagize ati: “Igihugu cyashyize imbere imyuga kuko ari amasomo yemerera umunyeshuri kwihangira akazi mu gihe asoje. Ubumenyi mukuye hano mukwiye kububyaza umusaruro. Ntimugende ngo mwicare iwanyu, ahubwo mwegera abandi bafite aho bahurira n’ibyo mwize babafashe. Ibi bifasha urubyiruko kwiteza imbere, bifasha Leta kurwanya ibyaha no guhangana n’ubushomeri.”

Yakomeje abasaba kwirinda ibirangaza, kugira ikinyabupfura n’intego, no gukorana umurava kugira ngo bagere ku ntego zabo, abibutsa ko amahirwe ari menshi kandi bakwiye bayabyaza umusaruro baziteza imbere bakanateza imbere Igihugu.

Kakooza Henry, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo yasabye urubyiruko rusoje amasomo yo kwita ku miyoboro y’amazi kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hanekewe uruhare rw’ababyeyi mu isuku y’aho abana bafatira amafunguro 

Gatsibo: Hanekewe uruhare rw'ababyeyi mu isuku y'aho abana bafatira amafunguro 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU