MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hanekewe uruhare rw’ababyeyi mu isuku y’aho abana bafatira amafunguro 

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
12/01/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abanyeshuri kurangwa n’isuku haba ku myambarire, ku mubiri, no ku bikoresho, by’umwihariko bugasaba ababyeyi kugira uruhare mu isuku y’aho abana bafatira amafunguro mu mashuri cyane cyane aho abana biga bataha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu rwego rwo kwimakaza isuku ku mashuri.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Mutarama 2026 mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura mu mashuri, ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo bwabereye mu rwunge rw’amashuri rwa APEM Ngarama mu Murenge wa Ngarama ku nsanganyamatsiko igira iti: “FresheriKuIshuri” hagamijwe guteza imbere umuco w’isuku n’isukura bihoraho hirya no hino mu mashuri.

Muri iki gikorwa, abana basobanuriwe icyo ubu bukangurambaga bugamije ndetse bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kugira ibyo basaba kugira ngo isuku irusheho kunozwa aho biga, bimwe mu byo bagarutseho ni uko bakubakirwa aho bafatira amafunguro, ndetse hakaboneka n’imiti ihagije yo gushyira mu bwiherero.

Bamwe mu banyeshuri n’abarezi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ibiganiro bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere bigiye kubafasha kurushaho kongera no kunoza isuku, ntibibe ku ishuri gusa ahubwo isuku ikabaranga no mu ngo aho bataha.

Nsegumuremyi Felicien ni umunyeshuri ushinzwe isuku mu rwunge rw’amashuri rwa APEM Ngarama, yagize ati: “Ubutumwa twahawe bwatumye dufata ingamba ku bijyanye n’isuku ku ishuri, kandi ntibirangirire ku ishuri gusa ahubwo tugomba kugira uruhare mu kubikangurira n’ababyeyi bacu kugira ngo nabo bagire umuco w’isuku, ntitwibuke koza amenyo ari uko tuje ku ishuri gusa cyangwa gukaraba, ahubwo bikaba ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Mukamparirwa Marie Claudine, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa APEM Ngarama, yavuze ko bagiye gukomeza ubukangurambaga, bibe umuco buri gitondo uko ishuri rigiye gutangira bazajya babanza kureba isuku y’abana.

Aragira ati: “Gahunda y’isuku twayigiraga ariko ubu yabaye gahunda yagutse itareba umwana gusa, ahubwo n’umuyobozi ndetse n’umubyeyi agomba kubigiramo uruhare, mu gihe cy’ibiruhuko cyangwa mu mpera z’icyumweru, tuzajya dusura abana bamwe na bamwe mu miryango turebe uko bakurikiza iyi gahunda y’isuku, twe hano dusanzwe tugira gahunda y’isuku ivuga ngo ntabe ari njye uba isoko y’umwanda , ariko ubu noneho tugiye kubyongeramo imbaraga bibe umuco.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kubaka aho abana bafatira amafunguro nk’uburyo bwo kunoza isuku mu mashuri.

Aragira ati: “Twasabye abana kurangwa n’isuku ndetse bagashyiraho n’amahuriro y’isuku (clubs) ku buryo barusheho guhwiturana ndetse bagirane inama kugira ngo isuku ibe umuco mu mashur. Ikindi ni ikijyanye n’ababyeyi, ubu tugiye gukomereza ubukangurambaga mu nteko z’abaturage kugira ngo isuku y’umwana ihere murugo, ariko tunabashishikariza kugira uruhare mu kubaka aho abana bafatira amafunguro, hari aho byatangiye, ababyeyi begeranyije imbaraga bashobora kwiyubakira inzu abana bafitiramo ifunguro, ni igikorwa kiza dushishikariza n’abandi, ariko dukomeza gufatanya nk’ubuyobozi bw’Akarere gushaka igisubizo aho bitarashoboka.”

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa amashuri agera kuri 202; 88 ni aya Leta, 61 ni aya afatanya na Leta ku bw’amasezerano, mu gihe 53 ari ayigenga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
MINEDUC irasaba abanyeshuri kwimakaza isuku aho biga n’aho bataha iwabo ikaba umuco

MINEDUC irasaba abanyeshuri kwimakaza isuku aho biga n’aho bataha iwabo ikaba umuco

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU