Mu bantu 50 bahabwa ubutabazi n’imbangukiragutabara buri munsi, 40 baba bakoze impanuka zo mu muhanda, aho 98% muri zo ziterwa na moto, Polise y’u Rwanda ikaba isaba abatwara ibinyabiziga kugendera ku muvuduko muto no kubahiriza amategeko yo mu muhanda.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabazi bw’Ibanze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Jean Nepomuscène Sindikubabwo, yavuze ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza ku isonga mu bituma abantu bitabaza imbangukiragutabara, by’umwihariko iziterwa na moto.
Yagize ati: “Impanuka zo mu muhanda ziba, moto iza ari iya mbere mu guteza impanuka, abo dutwara abenshi baba bacitse ingingo, abandi bakomeretse bikabije, kandi harimo n’abapfa.”
Mu gihe umubare w’abakenera ubutabazi ukomeje kwiyongera, Polisi y’u Rwanda yibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ari bwo buryo bwizewe bwo kugabanya izi mpanuka.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yavuze ko umuvuduko ukabije wo mu muhanda biri mu bituma impanuka zikomeza kwiyongera.
Yagize ati: “Hari imodoka usanga zifite utugabanyamuvuduko ariko wareba ugasanga baducomoye batwangije, hari abatwara moto kubera ko nta mvura iri bumutangire, atari mu bunyerere ugasanga yarengeje umuvuduko. Umuvuduko mwinshi ni kimwe mu bintu biza ku isonga mu guteza impanuka abashoferi iyo ujya gukora ikosa jya ubanza utekereze wibuke ko ugiye gukora ikosa kandi iryo kosa rigira ingaruka.”
Imibare ya Polisi igaragaza ko mu mwaka wa 2025 habaye impanuka zo mu muhanda 10,000, zihitana abantu 719, ibintu bikomeza gutuma inzego zibishinzwe zisaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko no gushyira imbere umutekano, hagamijwe kugabanya impanuka n’ingaruka zikomoka kuri zo.






