Mu Karere ka Ngoma, imibare y’aho Abaturage bageze bitabira gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza, igaragaza ko kuva ku wa 14 Ukuboza 2018 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2026, abaturage 126,930 muri 404,098 batuye aka karere bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda; bangana na 31.4% by’abaturage bose.
Kuva 2018 abaturage bamaze kwizigamira amafaranga agera kuri 2,008,733,242 Frw, agaragaza uruhare rwabo mu kwiteganyiriza ejo hazaza no kwirinda ibibazo by’ubukene mu gihe cy’izabukuru.
Imibare y’Akarere igaragaza kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, abaturage bashya byari biteganyijwe ko bazajya muri Ejo Heza bari 20,202, ariko abinjiyemo bagera kuri 23,032, bingana na 114% by’intego zari zateganyijwe. Mu bijyanye n’ubwizigame, abaturage bari bafite intego yo kuzigama 410,100,000 Frw, uyu muhigo wareshejwe kuko bizigamye 430,376,168 Frw, bingana na 105% by’intego.
Icyakora, kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 27 Nyakanga 2026, ubwitabire buracyari hasi ugereranyije n’intego z’umwaka mushya. Muri iki gihe, abaturage 1,333 gusa ni bo bamaze kwinjira muri Ejo Heza mu gihe intego yari 15,251, bingana na 9%. Naho amafaranga amaze kwizigamwa ni 27,912,261 Frw ku ntego ya 493,750,000 Frw, bingana na 6%.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko hakenewe kongera ubukangurambaga kugira ngo abaturage benshi, cyane cyane urubyiruko, bitabire iyi gahunda y’ubwizigame.
Yagize ati: “Icyo tubasaba ni ugukomeza kuba mu ngamba tukizigamira muri Ejo Heza, ubu amahirwe menshi ari mu rubyiruko ni narwo dukangurira cyane kwizigamira kuko amahirwe menshi ari mu rubyiruko kuko nirwo Rwanda rw’ejo, ni narwo ruzizigamira igihe kinini ubwizigame bwanyu bukabagirira akamaro, abatari muri Ejo Heza bakwiye kwiyandikisha bagatangira kwishyura.”
Yongeyeho ko Ejo Heza itakiri gahunda yo kwizigamira gusa, ahubwo ko inatanga amahirwe yo kubona inguzanyo hashingiwe ku mafaranga umuntu amaze kwizigama.
Yagize ati: “Ubu hari amahirwe menshi ko umuntu uri muri Ejo Heza ashobora kwigurizaho 30% bidategereje ko ugera mu gihe cy’izabukuru, rero twizigamire, kuko bidufitiye akamaro gakomeye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bukomeje gushishikariza abaturage bose, by’umwihariko urubyiruko, kwinjira muri Ejo Heza no gukomeza kwizigamira, hagamijwe kubafasha kwiteganyiriza ejo hazaza no kubafungurira amahirwe atangwa n’iyi gahunda harimo no kubona inguzanyo ishingiye ku bwizigame bwabo.







iyo nguzanyo ya 30% y’ubwizigame amaso yaheze mu kirere ntawe urayibona, mutubarize abemeje iryo tegeko aho byahereye