Ubuyobozi bwa Nyagatare bwagaragaje ko mu bihembwe bibiri by’umwaka wa 2025-2026 imihigo imaze kweswa ku kigero cya 82.7% bugaragaza ko hari icyizere cy’uko mu mpera z’umwaka imihigo izeswa ku kigero 100%.
Ibi byagarutsweho muri iki cyumweru cya mbere cya Werurwe 2026, ubwo bari bakiriye itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), aho riri mu Karere ka Nyagatare mu gihe cy’iminsi itatu, mu gikorwa kigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’umwaka wa 2025-2026.
Umuyobozi waje uhagarariye iri tsinda, Nsabimana Gilbert yavuze ko iyi gahunda ari igikorwa ngaruka mwaka kandi ko ikigero Akarere ka Nyagatare kigezeho gishimishije.
Yagize ati: “Impamvu nyamukuru y’iyi gahunda ni ukugira ngo turebere hamwe intego ziba zarashyizweho muri ibyo bihembwe bibiri ko zagezweho, turebere hamwe izitaragezweho tumenye impamvu yatumye zitagerwaho no kurebera hamwe impamvu tumwe mu turere twesa imihigo igihe utundi tuvuga ko byanze, aho Nyagatare igeze urabona ko hashimishije.”
Nsabimana yanagaragaje ko iki gikorwa kiba kigendana no gusuzuma imihigo y’imyaka yabanje, asobanura ko byagaragaye ko hari tumwe mu turere tujya duhagarika kwita no kubungabunga ibikorwa byakozwe muri iyo myaka bakita cyane ku mwaka bagezemo, agaragaza ko nabyo birebwaho; anemeza ko uturere dukwiriye kuba duhiga bigendanye n’imiterere yatwo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bugaragaje ko hari imwe mu mihigo yamaze kweswa.
Mu mihanda itatu yahizwe umwe wararangiye indi ibiri iracyari gukorwa, aho umuhanda wa Mirama w’ibirometero 2.5 wuzuye ku kigero 100%. Umuhanda wa Rwempasha- Kizinga ufite ibirometero 18, imirimo yo kuwubaka ugeze ku ijanisha rya 85% , n’umuhanda werekeza ku kigo cya Gabiro gitunganya kikanacuruza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Gabiro Agribusiness Hub) ukaba ugeze ku kigero cya 89%.
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi muri aka karere abaturage begerejwe amashuri kugira ngo abana babashe kwiga neza kandi binabarinde gukora ingendo ndende bajya kwiga. Akarere kari gafite umuhigo wo kubaka ibyumba 10 n’ubwiherero 12, byose byagezweho 100% aho byubatswe mu mirenge ya Gatunda, Mimuli, Rukomo na Rwempasha.
Hubatswe amavuriro y’ibanze atatu mu mirenge irimo Nyagatare, Karangazi na Musheri, yose yarubatswe aruzura ku kigero cy’100%.
Akarere ka Nyagatare kandi kari gafite mu mihigo y’uyu mwaka wa 2025-2026, kubaka inzu z’ababyeyi enye ( maternity blocks), hari iya Rukomo na Ntoma, hakaba n’izindi ebyiri zubatswe Nyakigandu na Matimba, zose zaruzuye 100%. Hakaba hari n’indi imwe yagombaga gusanwa ya Ndama nayo imirimo yo kuyisana yararangiye.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry, yagaragarije iri tsinda uko imihigo imaze kweswa muri rusange, yemeza ko umwaka uzarangira yesejwe ku kigero 100%.
Yagize ati: “Mu mihigo ijyanye no kwimakaza imiyoborere myiza, turi ku ijanisha rya 78.3%, mu bukungu, tugeze ku ijanisha rya 81.3%, naho mu mibereho myiza y’abaturage, turi kuri 84.8%, aha tugeze harashimishije kandi umwaka uzarangira tuyigezeho ijana ku ijana.”
Muri rusange Akarere ka Nyagatare gafite imihigo 122 muri uyu mwaka wa 2025-2026, igabanyije mu bice by’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.













