Guhera saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu hatangiye isiganwa ry’amagare rya ‘Kirehe Race’ ribaye ku nshuro ya 3, aho amakipe y’abasiganwa babigize umwuga bahagurukiye i Kigali, Rwamagana n’i Kayonza berekeza mu Karere ka Kirehe.
Iri siganwa ritegurwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu, umunsi wa mbere w’iri siganwa, amakipe yose yahagurutse i saa saba yerekeza i Kirehe.
Ikipe y’abagabo yahagurukiye Mujyi wa Kigali kuri BK Arena, banyura Kigali Parents School, hanyuma basoreza i Kirehe ahareshya n’ibirometero 135.
Muri iki cyiciro abahageze mbere ni:
1.Muhoza Eric
2.Areruya Joseph
3.Ngendahayo Jeremie
4.Mugisha Moïse
5.Byukusenge Patrick
Ikipe ingimbi[Abasore batarengeje imyaka 19] n’abakobwa bakina n’ababigize umwuga bahagurukiye mu Mujyi wa Rwamagana barekeza i Kirehe ahareshya n’ibirometeri 85.
Abakobwa bane ba mbere bageze i Kirehe ni:
1.Mwamikazi Jazilla
2.Nzayisenga Valentine
3.Ingabire Diane
4.Nirere Xaveline
Naho mu ngimbi, bane ba mbere ni
1.CYUSA Pacifique
2.Tuyipfukamire Aphrodis
3.Moses Ntirenganya
4.Imanizabayo Jean de Dieu -Sina
Naho Ikipe y’abangavu[Abakobwa batarengeje imyaka 19] bahagurukiye mu Mujyi wa Kayonza berekeza i Kirehe ahareshya n’ibirometero 69.
Mu cyiciro cy’abangavu bane bahageze mbere ni:
1.Uwiringiyimana Liliane
2.Iragena Charlotte
3.Masengesho Yvonne
4.Umutoni Sandrine
Kurikira umunota ku wundi uko isiganwa riri kugenda mu mafoto


Mu birometero bitanu bya nyuma abakinnyi 9 bari basigaye muri Break Away, Muhoza Eric ‘Benz’ yagerageje gucika bagenzi be biranamuhira yegukana Etape.
Hasigaye ibirometero 15 ngo ikipe y’abahagarukiye igere ahasorezwa igisanwa, abakinnyi 11 bari imbere mu mvura nyinshi. Nshutiraguma Kevin ni we uyoboye abandi
Abakobwa bane ba mbere bageze i Kirehe, bakurikiranye:
1.Uwiringiyimana Liliane wakoresheje amasaha abiri, iminota itandaty n’amasegonda( 2h:06:47)
2.Iragena Charlotte +3′
3.Masengesho Yvonne
4.Umutoni Sandrine
15:30: Imvura yatangiye kugwa i Kirehe
I Kabarondo: Gasore Hategeka atobokesheje ipine, bituma Break Away isigaramo bane.
Kibaya_Ngoma: Mu bakiri bato uwambaye Nomero 12 wa Karongi vision igare ryamupfanye hanyuma Didier wa Java Inovotec amuha irye kubera ko yananiwe kugeza ubwo atwawe n’imangukiragutabara.
15:07: Umukobwa wa mbere yari ageze i Kirehe, inyuma ye ho nk’iminota itatu hakurikiraho abandi abakobwa batatu
14:40: Men Elite barenze i Kayonza, aho abafana bari benshi ku muhanda, abenshi bavuga amazina ya Areruya Joseph.
Miragwe – Kayonza: Break Away(Abari imbere y’abandi) iri gukorana neza. Tuyizere Hashim, Gasore Hategeka na Jean Pierre baragenda baganira kandi bafite ingufu,
Inyuma ya Break Away ho Umunota umwe hari Chasing Group y’abantu batatu; Nzafashwanayo Jimmy (Benediction), Nkundabera Eric ‘Buravan’ (Les Amis Sportifs ) na Ikundabayo Ruben (Kayonza Cycling Club).
13:34: Abakobwa bahugurukiye i Kayonza bageze Cyunuzi
Abagabo bahagurukiye i Kigali, ubu bamaze kurenga mu Mujyi wa Rwamagana
Kajyibwami Swayibu (Java Inovotec) ari kugerageza gusatira abari muri Break Away
Abagabo bahagurukiye i Kigali, ubwo bari bamaze gukora urugendo rw’ibirometero 35 Gasore Hategeka (Kangaroo), Tuyizere Hashim (Java Inovotec ) na Jean Pierre (Les Amis Sportifs ) bakoze Break Away, basiga abandi ho umunota umwe.
Bageze i Nyagasambu, bamaze gukora intera y’ibirometero 23 Abakinnyi batandatu barimo Niyonkuru Samuel na Areruya Joseph bari kugerageza Break Away
Saa 13:20: Ubwo abasiganywa bari bageze i Masaka, Ikundabayo Ruben wa Kayonza Cycling Club yagerageje attack ariko abandi bahita bamugarura muri Peloton.
Saa 13:00 [zuzuye] ikipe y’abagabo bahagurukiye kuri BK Arena yari ihagurutse














Abakinnyi 112 b’umukino w’amagare babigize umwuga barimo(Abahungu 87 n’abakobwa 25)babarizwa mu makipe atandukanye, nibo byari biteganyijwe ko bazitabira isiganwa ry’Amagare ‘Kirehe Race’ riri kuba kuri uwa Gatandatu, rirakomeza ejo ku Cyumweru.

Biteganyijwe ko amakipe yose y’abasiganwa mu babigize umwuga ararara mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatandatu, maze ejo ku Cyumweru noneho isiganwa ribere imbere mu Karere ka Kirehe.






