Abaturage bo mu Kagari ka Mahoro,Umurenge wa Mimuri n’abo mu Kagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe kuko cyabakuye mu bwigunge, kikaborohereza ubuhahirane, ingendo ndetse n’abana bakaba batagisiba ishuri mu gihe cy’imvura.
Iki kiraro cyo mu kirere kizwi nka ‘Kisaro Foot Bridge’ gifite uburebure bwa metero 54 kikaba gihuza Akagari ka Mahoro mu Murenge wa Mimuri n’Umurenge wa Mukama.
Bamwe mu baturage batuye muri iyi mirenge bavuga ko mbere y’uko cyubakwa bahuraga n’ibibazo byinshi byo kutabasha kwambuka cyane cyane mu bihe by’imvura.
Uwitwa Mukandayisenga Béatrice yavuze ko iki kiraro kigiye kubafasha cyane kuko mbere bagorwaga n’urugendo kubera ko kwambuka byari bigoye ariko ubu bakaba boroherejwe.
Yagize ati: “Twari dufite ikibazo gikomeye cyane cyane mu gihe cy’imvura, hari igihe twaburaga uko twambuka, abana bagasiba ishuri ndetse n’abajyaga guhaha bikabagora, ariko ubu iki kiraro kigiye kutwongerera amahirwe mu mibereho yacu ya buri munsi.”
Ntirenganya Pièrre na we yagize ati: “Mbere hari igihe umuntu yashoboraga kumara umunsi wose atabashije kwambuka kubera amazi menshi. Ubu bigiye kutworohereza ubuhahirane, gusurana no kubona serivisi zitandukanye bitatugoye.”
Undi na we ati: “Twishimiye cyane iki kiraro kuko kigiye gutuma abana bacu biga nta mbogamizi mu gihe cy’imvura ndetse n’ubucuruzi bwacu bugende neza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kiraro ari kimwe mu bikorwaremezo byubatswe hagamijwe koroshya ubuhahirane no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abaturage gufata neza iki kiraro no kukibungabunga kugira ngo kizakomeze kubagirira akamaro igihe kirekire.
Yagize ati: “Turasaba abaturage kubungabunga iki gikorwaremezo bahawe, bakakirinda icyacyangiza cyose ndetse bakanatanga amakuru igihe babonye abafite umugambi wo kugisenya cyangwa kugihungabanya. Leta izakomeza kubegereza ibikorwaremezo bibafasha mu iterambere no kuzamura imibereho myiza.”
Yakomeje avuga ko kubaka ibikorwaremezo nk’ibi biri muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage no kubafasha kurushaho kwishimira imibereho n’iterambere muri rusange.
Iki kiraro cya ‘Kisaro Foot Bridge’ kikaba cyaratwaye amafaranga asaga miliyoni 173 Frw ndetse cyagenewe kugendwaho n’abanyamaguru gusa kuko nta binyabiziga byemerewe kugicaho.
Iki kiraro cyubatswe muri uyu mwaka wa 2025-2026, umuhango wo kugitaha ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Kamena 2026.










