MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikibazo cy’amata agabanyuka mu gihe cy’izuba gikeneye kwitabwaho

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
19/06/2026
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Matsiko Gonzague yasabye aborozi kwita ku guhunika ubwatsi bwajya bwifashishwa mu gihe cy'izuba

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Matsiko Gonzague yasabye aborozi kwita ku guhunika ubwatsi bwajya bwifashishwa mu gihe cy'izuba

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu guhinga no guhunika ubwatsi bw’amatungo kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’igabanyuka ry’umusaruro w’amata gikunda kugaragara mu gihe cy’izuba, aho inka zibura ubwatsi buhagije bikagira ingaruka ku mukamo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 18 Kamena 2026 mu nama yahuje aborozi bo mu Karere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa barimo Heifer International, hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kubona igisubizo kirambye cy’iki kibazo gikomeje kugira ingaruka ku musaruro w’amata.

Aborozi bakanguriwe gushyira imbaraga mu guhinga ubwatsi bugezweho no kubuhunika hakiri kare kugira ngo mu gihe cy’impeshyi bazajye baba bafite ubwatsi buhagije bwo kugaburira amatungo yabo.

Bamwe mu borozi bavuga ko ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo mu gihe cy’izuba gisanzwe gihari kubera ibura ry’ubwatsi ndetse n’uko ababuhinga bakiri bake ugereranyije n’ingano yababukeneye.

Mirenge Desire, umwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare unahinga ubwatsi bw’amatungo, yavuze ko igisubizo kirambye ari uko aborozi bose batangira guhinga ubwatsi bugezweho.

Yagize ati: “Icyo dusabwa kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti, ni uko aborozi bose bashyira imbaraga mu guhinga ubwatsi bw’amatungo, ubu ababuhinga ni bake ugereranyije n’ababukeneye, bigatuma mu gihe cy’izuba ubwatsi bushira hakabaho igabanuka rikomeye ry’umukamo.”

Bingo Marie Engesitoni, umworozi wo mu Murenge wa Karangazi akaba n’umufashamyumvire mu bworozi bw’inka zitanga umukamo ndetse anatubura imbuto z’ubwatsi, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwinjira muri uyu mwuga kugira ngo ikibazo cy’ubwatsi gikemuke burundu.

Yagize ati: “Dukwiye gushora imari mu guhinga ubwatsi bwongera umukamo kandi n’urubyiruko rukabigiramo uruhare, mu gihe cy’izuba usanga aborozi benshi bagaburira inka ibicericeri bidafite intungamubiri zihagije, bikaba intandaro yo kugabanyuka kw’umusaruro w’amata kubera kubura ubwatsi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko aka Karere gafite amahirwe menshi mu bijyanye n’ubworozi n’ubuhinzi bw’ubwatsi, bityo ko aborozi bakwiye kuyabyaza umusaruro kugira ngo umusaruro ukomoka ku mata ukomeze kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye aborozi gukoresha neza ubutaka bafite no gufasha urubyiruko kwinjira mu bworozi bw’umwuga.

Yagize ati: “Mu Karere ka Nyagatare hari ubutaka buhagije bushobora guhingwaho ubwatsi ndetse hakanororerwa amatungo mu buryo bwa kijyambere. Aborozi bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo umusaruro w’amata wiyongere kandi ubashe no guhaza uruganda rutunganya amata dufite.”

Yakomeje asaba aborozi bafite uburambe kubera urugero urubyiruko rugitangira uyu mwuga, ati: “Aborozi bafite ubunararibonye bakwiye kubera urugero urubyiruko no kurwereka uburyo ubworozi bw’umwuga bukorwa kugira ngo tubashe kugira umukamo utubutse kandi urambye.”

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko hafi 60.8% by’ubutaka bugize Nyagatare bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi, ndetse hakaba haratoranyijwe aborozi 12 b’intangarugero bazajya bafasha urubyiruko kwiga no kwimenyereza ubworozi bugezweho.

Uruganda rw’Inyange rutunganya amata y’ifu rwa Nyagatare rukenera litiro ibihumbi 650k ku munsi aho hari ikibazo cy’uko amata aboneka atabasha kuruhaza, muri aka Karere habarurwa inka zisaga ibihumbi 200 aho ku munsi hakamwa amata angana na litiro ibihumbi 142,655.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe cy’izuba hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri, umusaruro w’amata mu Rwanda ugabanuka hagati ya 40% na 60% bitewe n’ibura ry’ubwatsi. Bugaragaza kandi ko toni ziri hagati ya miliyoni 7 na 8 z’ubwatsi ari zo zikenewe mu kugaburira amatungo, nyamara ubwatsi buboneka ubu bukaba buri ku kigero cya 50% gusa.

Mu Karere ka Nyagatare, gafatwa nk’umutima w’Igihugu mu bijyanye n’umusaruro w’amata, umusaruro mbumbe w’amata ugabanuka ku kigero cya 55% mu gihe cy’izuba kubera ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague yasabye aborozi kwita ku guhunika ubwatsi bwajya bwifashishwa mu gihe cy’izuba
Aborozi batandukanye biyemeje gukomeza gushora mu bworozi bugendanye n’ubuhinzi bw’ubwatsi kuko harimo amafaranga ndetse iyo babuhunitse bituma inka zabo ziticwa n’inzara

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Uwarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu y’agaciro ka miliyoni 18Frw

Rwamagana: Uwarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu y’agaciro ka miliyoni 18Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU