MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibitaro bya Kibungo byongeye gutanga serivisi ya ‘Sikaneri’ nyuma y’umwaka

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
16/08/2023

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko baruhuwe ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuzima i Kigali, nyuma y’aho Ibitaro bikuru bya Kibungo byongeye gukoresha icyuma cyifashishwa mu kureba uburwayi buri imbere mu mubiri (CT Scan) kimaze gukoreshwa n’abagera ku 7142 kuva muri 2016.

Hari hashize umwaka Ibitaro bikuru bya Kibungo bidagitanga serivisi z’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gusuzuma ibice bitandukanye by’imbere mu mubiri w’umurwayi izwi nka ‘Computerized Tomography: CT Scan’ kuko yonge gukora ku wa 11 Kanama 2023.

Kuva yatangira gukora abagera kuri 24 nibo bamaze kuyigana, biyongera ku bihumbi birindwi birenga bamaze kuyikoresha kuva 2016 ubwo Ibitaro bikuru bya Kibungo byayibonaga mu Ntara y’Iburasirazuba yose.

Kugeza ubu muri iyi Ntara nta bindi bitaro bikoresha iri koranabuhanga rya CT Scan ryifashishwa mu buvuzi mu kureba ibice biri imbere mu mubiri bitagombereye kumubaga, rikaba ritandukanye ugereranyije n’ibindi byuma byifashishwa kwa muganga nka ‘Radiography’.

Ni mashini ifasha mu kureba indwara hafi ya zose mu mubiri by’umwihariko indwara z’amagufwa nk’abantu baviriye mu bwonko, uko amaraso agenda mu mubiri, ibibyimba bikomeye n’ibyorohereje, imikaya, inyama zitandukanye ziboneka mu nda no mu gituza (ibihaha, impyiko, umwijima, urwagashya, amara, impindura n’ibindi.)

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba babwiye MUHAZIYACU ko baruhuwe ingendo nyuma y’umwaka bagorwa no kubona serivisi zo guca mu cyuma cya CT-Scan.

Umuturage wo mu mudugudu wa Miyaga, Akagari ka Juru, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza, Nyiratebuka Bonfrida, ati: “Naje ku Bitaro bya Gahini nzanye umurwayi urwaye mpageze bamunyujije mu cyuma babona uburwayi butari kurebeka bongera kunyohereza kuri bino bitaro bya Kibungo ariko numvaga batarakoresha icyo cyuma kuko mbere twajyaga i Kigali.”

Undi muturage wo mu murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma yagize ati: “Ni ubwa 2 njye kunyuza umurwayi wanjye mu cyuma, gusa amahirwe nagize nuko nasanze gikora, mbere njye naraje bambwira ko kidakora bituma nkoresha amafaranga menshi njya kwisuzumisha ahandi kure ariko turishimye mbega ni nk’igisubizo ku bagorwaga no kubona iyi serivise.”

Inzobere mu by’ubuvuzi zivugako  CT Scan, iri mu rwego rwo hejuru kuko ifasha abaganga gusuzuma neza ibice byose by’umubiri mu kanya gato, kandi ikerekana ikibazo aho giherereye.

Ibitaro bikuru bya Kibungo byanazamuwe ku rwego rwisumbuye bikaba ibyo ku rwego rwa kabiri byigisha,  bikunze no kwivurizwaho n’abantu bagiye baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda; biganjemo abo mu Ntara y’Iburasirazuba

Umukozi uhagarariye serivisi zo guca muri CT Scan mu Bitaro bya Kibungo, Bunani Jean De la Paix, yavuze ko kuva serivisi zo guca mu cyuma cya Sikaneri zahagarara, byasubije inyuma imitangire ya serivisi muri rusange.

Yagize ati: “Umwaka ushize nibwo CT Scan yagize ikibazo kiri tekenike, ntiyashobora gukomeza gukora gusa hashize iminsi itangiye gukora, turabona bigenda neza kuko mbere yuko ihagarara byaje gusa nk’aho bisubiza inyuma serivisi zacu, byaratugoye kubona uburwayi mu buryo bwihuse, twohereza abantu benshi, tugira ibihombo bitandukanye byo kohereza abarwayi hirya no hino rimwe ntibanajyeyo.”

Akomeza avuga ko ari kintu cy’ingenzi, cyari gikenewe ku bitaro nk’ibi byoherezwaho abarwayi bavuye mu mavuriro atandukanye.

Yagize ati: “Muri iki gihe ubwo icyuma cyagarutse gukora turabona ko bidufasha kandi mwabonye ko abarwayi bategereje iyo serivise kandi na bo baravuga ko banezerewe kuba iyo serivise bayibonera hafi. Iyi CT Scan iraboneka ari imwe mu Ntara y’Iburasirazuba bivuze ko umurwayi wayandikiwe agomba kuyikoresha hano; nko ku munsi twakira abarwayi hagati ya 20-30.”

Ubu bwoko bw’imashine za ‘CT Scan’ mu Rwanda zibarizwa mu bitaro bikuru bitandukanye birimo, Ibitaro bya Kibungo, ibya Kibuye, Ibyitiriwe Umwami Faisal, Ibya Gisirikare biri i Kanombe, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali n’ibya Butare.

Imashini ya CT-Scan yari imaze umwaka idakora mu bitaro bya Kibungo yongeye gukoreshwa mu gutanga serivisi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ishyaka Green Party rigiye kugeza ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge
Amakuru

Ishyaka Green Party rigiye kugeza ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge

18/10/2026
Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa
Amashanyarazi

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa

18/10/2026
Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1
Amakuru

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1

17/10/2026
Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki
Abagore

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

17/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: RIB yasobanuriye abaturage byimbitse ku cyaha cy’ihohoterwa

Gatsibo: RIB yasobanuriye abaturage byimbitse ku cyaha cy'ihohoterwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU