Abaturage bashimye ko urwego rw’ ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) rwabegereye rukabasobanurira ku cyaha cy’ihohoterwa, mu gihe bamwe babifataga nk’ibisanzwe ntibihutire gutanga ikirego.
Kuri uyu wa 15 Kamena, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama abaturage bahatuye basuwe n’ abakozi b RIB n’ubuyobozi bw’akarere basobanurirwa icyaha cy’ihohoterwa ndetse n’ubutabera uwahohotewe akwiye guhabwa mu gihe yahohotewe.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Munana Ntaganira Emmanuel, aho yabasobanuriye byimbitse ihohoterwa icyo aricyo, ndetse asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, anasaba ko mu gihe uzi umuntu uhohoterwa atabasha kubivuga bagomba kubimenyesha RIB.
Yagize ati: “Ihohoterwa ntawe ritageraho, yaba umugabo, yaba umugore, ndetse n’abana, ubushakashatsi bugaragaza ko igitsina gore gihohoterwa cyane kurusha igitsina gabo, si ukuvuga ko abagabo badahohoterwa ahubwo barahohoterwa ntibabivuge bitewe no gutinya ko bamuseka, ubuharike n’ubushoreke nabyo ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hari abahohoterwa baba batabasha kuvuga ko bahohoterwa, hari n’abatinya kuvuga icyo gihe umuturanyi yemerewe gutangira ikirego mugenzi we uhohoterwa. Iyo uhishiriye ihohoterwa bikugiraho ingaruka zikomeye cyane, si byiza rero kubihisha”
Yasabye ababa bahohotewe, gutinyuka bakavuga ibibazo byabo ndetse n’ abatekerezaga ko icyaha bakorewe cyaba cyarashaje ko bagomba kubivuga,
Yakomeje agira ati: “Hari icyo twita gusaza kw’icyaha, urugero gusambanya umwana ni icyaha kitajya munsi y’imyaka 10 kugeza kuri 25, niyo mpamvu twabegereye turi hano ngo mutubwire, twiteguye kubikurikirana, iriya modoka iri hariya yaje ku bwanyu kandi irimo ibyangombwa byose harimo n’ ibitaro bya Isange byakira abahungabanijwe n’ ihohoterwa.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko na bo ubwabo babonaga ihohoterwa ariko ntibabyiteho cyangwa se bakabifata nk’ ibisanzwe, ariko nyuma yo gusobanurirwa byabateye guhumuka amaso.
Uwitwa Ahobageze Valentine utuye mu Murenge wa Rugarama yagize ati: “Nahohotewe n’umugabo wanjye antwarira abana, we n’undi mugore yashatse baramunyimye bambwira ko ntazabona aho ndega, ndi umunyantege nke kwirirwa niruka mu buyobozi birangora, uyu munsi rero ndumva nishimye cyane kuko batwegereje ibiro tukabasha kuvuga ikibazo cyacu, twari twarabuze aho turegera bitewe n’uko hari igihe ujya mu buyobozi bakakubwira ngo uzagaruke ejo. Aho navugiye ikibazo cyanjye banyijeje ko bagiye kubikurikirana ndumva bishimye. ”
Uwitwa Gatemberezi Faustin yaguze ati: “Hano hari ihohoterwa gusa usanga batinya kubivuga, hari abagabo bakubitwa ariko batinya kubivuga ngo batabaseka,… iyi nama yadutinyuye cyane ubu tugiye guhaguruka ibintu by’ ihohoterwa tubirwanye hano iwacu, kuko ubusanzwe twabifataga nk’ibisanzwe.”






