Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko aka Karere gafite umwihariko wo kugira ubuso bwinshi buhingwaho mu gihugu, inka nyinshi ndetse n’umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Akarere ka Nyagatare ni aka kabiri mu gihugu mu bunini aho gafite ubuso bwa kilometero kare 1 922 nyuma ya Kayonza ifite ubuso bwa 1,937; Nyagatare kandi ifite abaturage 653,861; 68.9% byabo bakaba batunzwe n’ubuhinzi nkuko ibarura rusange rya Gatanu ryabigaragaje.
Aka Karere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda mu Majyaruguru, igihugu cya Tanzania Iburasirazuba, Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo n’Akarere ka Gicumbi Iburengerazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu Cyumweru gishize yagarutse ku mwihariko w’Akarere ka Nyagatare utuma kagira itandukaniro n’utundi turere.
Ati”Navuga nk’ibintu bine icya mbere ni uguhuza ubutaka buhingwaho,ahantu hahingwa ibigori byinshi, ikindi murebe ingano y’inka zihari dufite inka zirenga ibihumbi 210, ingano y’amata ziduha buri munsi. Icya gatatu turi mu turere dufite abaturage benshi,hanyuma icya nyuma ni ubukerarugendo bushingiye ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.”
Uyu Muyobozi akimara kuvuga ibi MUHAZIYACU yagukusanyirije ibintu bitanu bigira Akarere ka Nyagatare umwihariko mu tundi turere.
Niko Karere gafite inka nyinshi mu gihugu
Ibarura rusange rya 5 ryagaragaje ko abaturage boroye inka batuye mu bice by’umujyi muri Nyagatare boroye inka 39,925 kakaba ariko Karere ka Mbere muri iki cyiciro hagakurikiraho Kayonza n’inka 12,929 na Bugesera yoroye inka 11,505. Intara y’Iburengerazuba yose ifite inka 37,839 , iy’Amajyepfo 28,459 mu gihe iy’Amajyaruguru ifite 22,165.
Gafite ubuso bunini buhingwaho
Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A, ibigori byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 26 bikagira Akarere kahinzwemo ibigori byinshi mu gihugu. Ibarura rya 5 ryagaragaje ko ingo 80 228 zihinga ibigori muri Nyagatare.
Uruganda rw’amata y’ifu
Mu Karere ka Nyagatare huzuye uruganda rw’amata y’ifu rwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba aho ruzajya rukenera byibura litiro zirenga ibihumbi 650 ku munsi.
Umushinga w’ubuhinzi ku buso bugari Gabiro Agribusiness Hub
Ni umushinga ugamije gufasha abashora imari mu buhinzi n’ubworozi kongera umusaruro no kubona inyungu zirushijeho bikozwe kinyamwuga. Washowemo arenga miliyari 100 frw, ukaba ukorerwa ku buso bwa hegitari 16 000, icyiciro cya mbere kizakorerwa ku buso bwa hegitari 5 600. Muri uyu mushinga buhira ibihingwa kinyamwuga, bagahinga ubwatsi bw’amatungo ndetse bakanororeramo inka zigezweho z’injeresi 37.
Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu
Uyu muhora ureshya na Kilometero 120 ukanyura mu turere turindwi tw’Igihugu, ukaba ugizwe n’ibyiciro bine , icyiciro cya mbere n’icya kabiri bikaba biri mu Karere ka Nyagatare uhereye Kagitumba mu Murenge wa Matimba ukaza Musheri, Rwempasha,Tabagwe,Karama Gatunda, Mukama ukagaruka Kiyombe ugakomeza mu Karere ka Gicumbi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko byibura abantu bari hagati ya 150-200 basura uyu muhora mu gihembwe.
Akarere ka Nyagatare kagizwe n’Imirenge 14, Utugari 108 n’imidugudu 628, ni Akarere gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bituma gafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu.












