MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibikorwa by’Umushinga w’Urugomero rwa Muvumba bigeze kuri 74%

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
19/11/2026

Ibikorwa byo gutunganya no gushyira mu bikorwa umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam bigeze ku kigero cya 74% by’imirimo yose itegenyijwe gukorwa, aho witezweho ibikorwa byinshi kuko uzifashishwa mu kuhira hegitari 10,000 zihinzweho imyaka y’abaturage maze bifashe mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mushinga uzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 1 azifashishwa mu gucanira ingo zigera ku 16,365 zo mu midugudu 52 mu mirenge ya Karama, Rukomo, Tabagwe, Nyagatare, Rwimiyaga, Mukama, Rwempasha na Karangazi.

Ubwo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yasuraga uyu mushinga kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kureba aho ibikorwa byawo bigeze, yasabye abashinzwe kuwushyira mu bikorwa kwihutisha ibikorwa no gukomeza gukurikirana imbogamizi zishobora kuvuka no gushyiraho ingamba zo kuzikumira hakiri kare kugira ngo umushinga uzarangire neza kandi utange umusaruro nk’uko byitezwe.

Yagize ati: “Abashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga turabasaba kwitwararika mugakomeza gukurikirana imbogamizi zishobora kuvuka no gushyiraho uburyo bw’ubwirinzi kugira ngo ibikorwa bikomeze gukorwa nta bisitaza bikibangamiye bityo bizatume umushinga urangira neza kandi unatange umusaruro uteganyijwe.”

Mu busanzwe imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye ku wa 23 Ukwakira 2023, ikaba iteganyijwe kurangira muri Werurwe 2027.

Mu mezi atatu ashize ku itariki ya 11 Nyakanga 2026, ibikorwa by’uyu mushinga byari biri ku kigero cya 61.5%, ubu bikaba bigeze ku kigero cya 74%.

Uyu mushinga wo kubaka Urugomero rwa Muvumba watanze akazi ku bantu 1,200, barimo abagore 120 n’abagabo 1,080, bakorera ku masezerano y’akazi ahoraho n’ay’igihe gito, bikaba biri mu bikorwa bifasha kuzamura ubukungu bw’abaturage n’imibereho myiza yabo.

Muri rusange Urugomero rwa Muvumba ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika meterokibe miliyoni 55 z’amazi, rukazajya rutanga meterokibe ibihumbi 55 z’amazi ku munsi ku baturage, rukaba rwubatse kuri hegitari zisaga 450.

Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam kuri ubu ufite ingengo y’imari igera kuri Miliyoni 166 z’Amayero, mu Manyarwanda akaba asaga Miliyari 280 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Maj.Gen(Rtd) Albert Murasira n’abandi bayobozi basuye ahakorerwa umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira yasuye umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Kirehe: Abatorewe kuyobora inzego z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga bagaragaje ibyo bazibandaho
Amatora

Kirehe: Abatorewe kuyobora inzego z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga bagaragaje ibyo bazibandaho

15/11/2026
MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000
Abana

MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000

14/11/2026
Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026
Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyeshuri bakopeye mu bizamini bya Leta bahawe amahirwe yo gusibira

Abanyeshuri bakopeye mu bizamini bya Leta bahawe amahirwe yo gusibira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU