MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyeshuri bakopeye mu bizamini bya Leta bahawe amahirwe yo gusibira

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
19/11/2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje imyanzuro y’iperereza ryakozwe ku banyeshuri bakekwagaho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, aho abanyeshuri 563 basanze barakoze uburiganya amanota yabo n’impamyabumenyi bari bahawe biteshwa agaciro.

Ibi byatangajwe mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yasohoye ku wa 19 Ugushyingo 2026, rigaragaza ibyavuye mu isuzuma ryakozwe ku birebana n’uburiganya bwagaragaye muri ibyo bizamini.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iperereza ryakorewe abanyeshuri 1,097 bari babanje gukekwaho gukopera. Muri bo, 30 basanze batarakopeye.

Ku rundi ruhande, abandi banyeshuri 563 bakorewe isuzuma nyuma yo kujuririra imyanzuro yari yafashwe, basanga barakoze uburiganya. Ibi byatumye umubare w’abanyeshuri bose byemejwe ko bakopeye ugera kuri 1,630.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abo banyeshuri 563 n’impamyabumenyi bari bahawe byambuwe agaciro. Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyahawe inshingano zo kumenyesha buri munyeshuri ibireba n’icyemezo cyamufatiwe bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko umunsi urangira.

Iyi Minisiteri kandi yashimangiye ko ibyavuye muri iri perereza ari umwanzuro wa nyuma, bityo ko nta yandi majurira azongera kwakirwa kuri iki kibazo.

Ku banyeshuri bafatiwe iki cyemezo cyo kwamburwa agaciro k’amanota n’impamyabumenyi, Minisiteri y’Uburezi yabahaye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo binyuze mu nzira ebyiri.

Izo ni ugusubiramo umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye ku ishuri basanzwe bigaho cyangwa bakimukira ku rindi, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri, cyangwa kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko izakomeza guharanira ubunyangamugayo n’ubuziranenge mu mitegurire n’imikorere y’ibizamini bya Leta, inashimangira ko izakomeza gushyira imbere ko abanyeshuri bagira amahirwe yo gukomeza amasomo yabo.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’uburezi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

MINEMA yatangije ubugenzuzi bw’ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n’inkongi
Amakuru

MINEMA yatangije ubugenzuzi bw’ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n’inkongi

20/11/2026
Ngoma: Abagore batowe muri Njyanama biyemeje guhangana n’inda ziterwa abangavu
Abagore

Ngoma: Abagore batowe muri Njyanama biyemeje guhangana n’inda ziterwa abangavu

17/11/2026
OIF yasubitse amatora y’Umunyamabanga Mukuru, Mushikiwabo yongererwa manda y’umwaka umwe
Amakuru

OIF yasubitse amatora y’Umunyamabanga Mukuru, Mushikiwabo yongererwa manda y’umwaka umwe

16/11/2026
Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?
Ubukungu

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

14/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwubakiye umuturage utishoboye runamworoza inka

Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwubakiye umuturage utishoboye runamworoza inka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU