MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abatorewe kuyobora inzego z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga bagaragaje ibyo bazibandaho

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
15/11/2026

Mu Karere ka Kirehe hatowe abahagarariye Inama z’Igihugu, iy’Abafite Ubumuga, iy’Abagore n’iy’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, abatowe bagaragaza bimwe mu bikorwa bazibandaho mu myaka itanu y’inshingano batorewe.

Mu matora yanabereye hirya no hino mu Gihugu, Mutoni Esther ni we watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Kirehe, asimbura kuri uwo mwanya Rugayampunzi Antoine usoje manda y’imyaka itanu.

Mukaneza Pelagie yongeye gutorerwa kuyobora Inama y’Igihugu y’Abagore ku majwi 92, mu gihe Maranata Ombeni yatorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku majwi 63, asimbuye kuri uwo mwanya Uwimana Aurelie usoje manda y’imyaka itanu.

Mutoni Esther, watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Kirehe, ahita aninjira mu Njyanama y’Akarere, yavuze ko azibanda ku gukorera ubuvugizi abana bavukana ubumuga bakaza guhezwa n’ababyeyi cyangwa imiryango bakomokamo, bigatuma batabona uburere, ubuvuzi n’amahirwe yo kwiga uko bikwiye.

Yagize ati: “Ngiye kwibanda cyane kuri bariya bana bavuka bafite ubumuga hanyuma bagahezwa n’ababyeyi ndetse n’imiryango bakomokamo cyangwa n’abaturanyi babo. Hari ukuntu umwana avuka afite ubumuga bw’ingingo umubyeyi we akamukingirana. Tuzanakora ubuvugizi kugira ngo bajye mu mashuri asanzwe cyangwa ayagenewe abantu bafite ubumuga.”

Yakomeje avuga ko azakorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga kugira ngo inyubako zitangirwamo serivisi rusange zijye zubakwa ku buryo na bo bashobora kuzigeramo no kuzihererwamo serivisi bitabagoye.

Mutoni Esther, watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Kirehe

Yavuze kandi ko azaharanira guhindura imyumvire ya bamwe bakibona abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye, kandi na bo bashobora gukora neza no gutanga umusanzu mu kazi nk’abandi.

Maranata Ombeni watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe, agahita aninjira mu Nama Njyanama y’Akarere, yavuze ko azibanda ku gufasha urubyiruko kwihangira imirimo no kumenya kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga.

Yasobanuye ko urubyiruko rwinshi rukoresha imbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga za murandasi mu kwishimisha gusa, kandi zishobora no kurufasha kwiga ubumenyi bwabyara inyungu.

Ati: “Ikoranabuhanga riri mu bintu biri gutera imbere ku muvuduko munini, ariko si buri rubyiruko rubasha kuribyaza umusaruro. Hari YouTube n’ibindi, ariko urubyiruko ruzikoresha nko kwishimisha. Njyewe mfite umushinga wo gufasha bagenzi banjye kumenya amahirwe ari muri iryo koranabuhanga.”

Maranata Ombeni watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe

Yakomeje avuga ko amaze umwaka n’igice yiyungura ubumenyi mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, akaba yifuza gusangiza urubyiruko ubwo bumenyi kugira ngo rumenye amahirwe ari muri urwo rwego.

Yongeyeho ko azafasha urubyiruko rwo muri Kirehe kumenya amahirwe n’inkunga bitandukanye biruhabwa, ndetse n’ibisabwa kugira ngo rubashe kubibyaza umusaruro, kuko hari igihe ayo mahirwe aboneka ariko ntagerweho n’abayakeneye kubera kutamenya amakuru.

Mukaneza Pelagie, wongeye kugirirwa icyizere na bagenzi be agatorerwa kuba Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore bo mu Karere ka Kirehe, agahita aninjira mu nama njyanama y’Akarere, yashimiye abagore bagenzi be bagize inteko itora bongeye kumugirira icyizere, avuga ko bagiye gukomeza gufatanya urugendo batangiye rwo kubaka umuryango mwiza, uteye imbere kandi utekanye kuko ari wo shingiro ry’iterambere.

Ati: “Nshimiye ba Mutima w’urugo mwese mwongeye kungirira icyizere, mu izina rya bagenzi banjye turi kumwe nka komite nyobozi tuzafatanya kugira ngo tugire umuryango mwiza, tugire umugore ushoboye, kuko umugore iyo ashoboye n’umuryango muri rusange, umugabo n’abana; uba umeze neza.”

Ku ruhande rw’abagore, Igiraneza Anitha, umwe mu batoye uturuka mu Murenge wa Gahara, Akagari ka Murehe, yasabye ubuyobozi bushya kurushaho kwegera abagore bo mu cyaro no kubakorera ubuvugizi, cyane cyane abataramenya uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Yagize ati: “Hari umugore utazi ko itegeko rimurengera. Iyo ahuye n’ibibazo murugo cyangwa akarenganywa, atekereza ko ari ko bigomba kugenda, agaceceka akabipfiramo. Turifuza ko bajya mu cyaro bakatwegera, bakadukorera ubuvugizi.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, wifatanyije n’abari mu Karere ka Kayonza mu gikorwa cy’amatora yo kuri uyu wa Gatandatu ari na yo yatorewe Komite nyobozi z’Inama z’Igihugu: iy’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abantu bafite ubumugua, yashimiye abatowe n’abandi bagize uruhare mu matora, ashimangira ko gutorwa ari intangiriro y’inshingano zo guhagararira no guteza imbere ibyiciro bahagarariye.

Yibukije abatowe ko bakwiye kugaragaza ibikorwa bifatika mu myaka itanu ya manda bahawe, kuko ari byo bizagaragaza umusaruro w’icyizere bagiriwe n’ababatoye.

Yagize ati “Ikintu gikomeye cyane ni ibiba nyuma yo gutorwa. Muba mwashyigikiwe na bagenzi banyu, ariko ikibazo ni iki: nyuma yaho haba iki? Aho ni ho hakomeye. Ubuyobozi bw’Akarere bubatezeho amaboko kugira ngo muzamure ibyiciro mwatorewe. Ntabwo abantu babahaye icyizere bakwiye kuzababaza ibyo mwakoze mu myaka itanu mukabura icyo mugaragaza. Byaba ari ugutenguha abantu babahaye amajwi, ariko turizera ko bizagenda neza.”

Mu Gihugu hose, nyuma y’amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo, hakurikiyeho Amatora y’Abajyanama batanu (5) b’Abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere azaba ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo, azakurikirwa n’amatora y’Abajyanama rusange umunani (8) azaba ku wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo; naho ay’abagize Komite Nyobozi y’Akarere azasiga hamenyekanye Abayobozi b’Uturere, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’Abaybozi w’Akarere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage; mu Gihugu hose ateganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2026.

Abatowe bagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kirehe
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatowe
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu karere ka Kirehe yatowe
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yavuze ko gutorwa ari intangiriro y’inshingano zo guhagararira no guteza imbere ibyiciro abatowe bahagarariye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Umuyobozi mushya w’urubyiruko yagaragaje ikimuraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Umuyobozi mushya w’urubyiruko yagaragaje ikimuraje ishinga

15/11/2026
Bugesera: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatoye abayihagarariye ku rwego rw’Akarere
Amatora

Bugesera: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatoye abayihagarariye ku rwego rw’Akarere

14/11/2026
MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000
Abana

MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000

14/11/2026
Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe na nkongwa ibyangiriza

Ngoma: Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe na nkongwa ibyangiriza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU