MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe na nkongwa ibyangiriza

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
15/11/2026

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’icyonnyi cya nkongwa cyibasiye imyaka yabo, bakavuga ko imiti basanzwe bakoresha mu kukirwanya itakibafasha, bagasaba ko bahabwa indi miti ishobora kugikumira no kurinda umusaruro wabo.

Ibi biri mu byo bagaragaje kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasuraga icyanya-kigega cy’ubuhinzi kizwi nka FOBASI (Food Basket Site) giherereye mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma, kugira ngo arebe uko ibikorwa by’ihinga ry’igihembwe cy’ihinga cya 2027A bigeze.

Muri iki cyanya-kigega cya Urwuri, abahinzi bahinze ibigori kuri hegitari 196. Ibyo bigori byamaze gukura, bimwe bifite uruti rurenga metero imwe, ariko byibasiwe n’icyonnyi cya nkongwa kibangamiye umusaruro witezwe.

Aba bahinzi bavuga ko bakoze ibishoboka byose ngo barwanye iki cyonnyi, bakoresha imiti itandukanye ariko ntibagire umusaruro ushimishije, kuko bigaragara ko Nkongwa itagikangwa n’imiti basanzwe bakoresha.

Iratuzi Aline avuga ko abahinzi bari barigishijwe uburyo bugezweho bwo guhinga, ariko ikibazo cy’iki cyonnyi kikaba kibabangamiye cyane, nubwo imvura yari yarabanje kubura nyuma ikaza kugwa.

Yagize ati: “Hano bari basanzwe bahinga uko babonye, ubu twabigishije uko bahinga bya kijyambere. Ubu aho bigeze twabanje kubura imvura, yaje kuboneka ariko dufite ikibazo gikomeye cya Nkongwa. Twateye imiti yose ishoboka, dukoresha uburyo bwose bubaho ariko byakomeje kugorana. Ikindi kibazo duhura na cyo ni ubwishingizi bw’ibihingwa. Ubu kuba turi muri koperative twakabaye dufite ubwishingizi ariko ntabwo turi kububona. Hari no kubura ifumbire n’imbuto.”

Niyomugabo Jean Baptiste na we avuga ko iki cyonnyi gikomeje kubateza impungenge, ati: “Ubu dufite ikibazo cya Nkongwa idasanzwe. Ikindi ni uko ubwanikiro bwacu dufite buri kugenda bwangirika uko bwije n’uko bukeye. Hari inguzanyo zunguka amafaranga menshi, tugasaba ko batugabanyiriza, kuko ibyo na byo bidindiza ubuhinzi bwacu. Twasaba ko RAB yaduha umuti uhagije wo kwica iyi Nkongwa kuko iraduhangayikishije cyane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye umuhate w’abahinzi mu kongera umusaruro, abizeza ko ikibazo cy’icyonnyi cya nkongwa kizakurikiranirwa hafi kugira ngo kitazagira ingaruka zikomeye ku musaruro witezwe.

Yavuze ko muri rusange imyaka yasanze muri iki cyanya-kigega yateye neza, nubwo hari aho imvura yaguye ari nke, ndetse ko hari n’abahinzi bahisemo gusimburanya ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo gukomeza kubona umusaruro.

Yagize ati: “Icya mbere cyo kwishimira ni uko abahinzi bahinze, babonye ifumbire ihagije aho tumaze gusura igihembwe kimeze neza. Nubwo imvura yaguye ari nke, ariko aho bateye imyaka yarazamutse. Hari aho abaturage basimbuje, barahinze ibigori bagashyiramo ibishyimbo. Twasuye za FOBASI, imyaka yarakuze, ibigori birashimishije, bahuye na ba Agoronome barigishwa. Uretse icyonnyi kirimo kandi na cyo tugomba guhangana na cyo, ubwanikiro aho butameze neza buratunganywa kugira ngo umusaruro uzabikwe neza.”

Mu Karere ka Ngoma, hahinzwe hegitari 39,110 muri iki gihembwe cy’ihinga, harimo hegitari 17,959 ziri mu byanya bigega 224.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yasuye abahinzi bo mu Karere ka Ngoma ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’abandi bayobozi aganira n’abahinzi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umuyobozi mushya w’urubyiruko yagaragaje ikimuraje ishinga

Nyagatare: Umuyobozi mushya w'urubyiruko yagaragaje ikimuraje ishinga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU