Abagabo bagororerwa mu Igororero rya Ngoma riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Karere ka Ngoma, bavuga ko imirimo nyongeramusaruro bakora irimo ubuhinzi bw’inanasi mu Murenge wa Zaza ibafasha kwiga imyuga, kwiteza imbere no gutegura ubuzima bazabamo nyuma yo kurangiza ibihano.
Ni ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu Murenge wa Zaza, aho abagororwa bahinga inanasi kuri hegitari 21.
Bavuga ko kuva batangira gukora muri ubu buhinzi bungutse ubumenyi n’ubunararibonye bazifashisha nibasubira mu miryango yabo, aho bazashobora gukomeza ubu buhinzi bakiteza imbere.
Uretse kunguka ubumenyi, abagororwa bavuga ko iyi mirimo inabafasha kwinjiza amafaranga, kuko bagenerwa 10% by’amafaranga ava mu musaruro w’inanasi. Aya mafaranga bayifashisha mu kugura ibyo bakeneye no kwizigamira bitegura igihe bazaba barangije ibihano.
Harerimana Gaspard, usigaje imyaka ine ngo arangize igihano, avuga ko ubuhinzi bw’inanasi bumuhaye ubumenyi yizeye kuzakoresha amaze gufungurwa.
Yagize ati: “Gukora muri ubu buhinzi bw’inanasi bituma ngira ubumenyi bwo kuzajya kubikora ntashye. Ikindi gukora bituma tutandura indwara, kuko tuba dukora akazi ka buri munsi. Hano tubona inanasi zo kujya turya, bigatuma ubuzima bumera neza. Turashimira Leta y’u Rwanda yatuzaniye iki gikorwa cyo kutwigisha umushinga nk’uyu.”
Nsengumuremyi Michele na we avuga ko iyi mirimo ibafitiye akamaro, haba mu kubona ibyo kurya no kugira amafaranga ava mu musaruro w’inanasi.
Yagize ati: “Twebwe abagororwa iyi mirimo yo kongera umusaruro idufitiye akamaro. Uyu munsi dufite inanasi nyinshi turi kwitaho, tuziryaho kandi iyo umusaruro ubonetse turawugurisha tugahabwa kimwe mu icumi cy’icyo twasaruye, baduha amafaranga tukayaguramo ibyo dukeneye.”
Umuyobozi w’Igororero rya Ngoma, Senior Superintendent Colette Kayirangwa, avuga ko ubu buhinzi bugira uruhare mu kongera ubushobozi bw’igororero mu kwita ku mibereho myiza y’abagororwa, kuko amafaranga avamo akoreshwa mu bikorwa bibagenewe.
Avuga ko abagororwa bajya muri iyi mirimo ari abagaragaje imyitwarire myiza mu igororero, kandi ko n’abayikora bagenerwa inyungu ziva mu musaruro.
Yagize ati: “Uyu musaruro w’inanasi udufasha mu kongera ingengo y’imari. Umwaka ushize umusaruro twagize winjije miliyoni 50Frw, bityo uyu musaruro ugatuma imibereho myiza y’abagororwa igenda neza. Umwaka ushize aba bagororwa bahawe miliyoni eshanu. Umugororwa witwaye neza mu igororero, iyo yitwara neza, aza gukorera hano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mugirwanake Charles, avuga ko ubu buhinzi butagirira akamaro abagororwa n’igororero gusa, ahubwo ko bunagira uruhare mu iterambere ry’abaturage bahaturiye.
Yagize ati: “Ubu buhinzi bwatumye abaturage bahaturiye babigiraho, na bo babona ko bishoboka barahinga. Ubu na bo bareza inanasi nk’izihingwa hano. Hanabayeho imikoranire y’igororero n’ubuzima busanzwe bw’abaturage. Tunafatanya n’ibindi bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo ku bufatanye n’igororero.”
Ubu buhinzi bw’inanasi bwatangiye mu mwaka wa 2012, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwahaga Igororero rya Ngoma ubutaka bwo guhingaho iki gihingwa.
Kugeza ubu, ubuhinzi bw’inanasi bw’Igororero rya Ngoma bukorerwa kuri hegitari 21. Muri zo, hegitari esheshatu ni zo zimaze gutanga umusaruro, izindi 10 ziri gusazurwa, mu gihe hegitari eshanu zisigaye na zo ziteganyijwe gusazurwa mu gihe cya vuba.
Mu mwaka wa 2025, hasaruwe toni 125 z’inanasi zinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 50. Ubu buhinzi bukorwamo n’abagororwa 79.







