Muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu 2024-2029, hari imwe mu mishanga minini yiganjemo iy’ubwubatsi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 yamaze gushakirwa ingengo y’imari, aho biteganijwe ko izatwara ayagera kuri 2,375,184,658Frw.
Akarere ka Gatsibo gafite ibipimo ngenderwaho bigera kuri 204 mu byiciro bitandukanye byose bigamije iterambere, mu bukungu, hari ibipimo 86, mu mibereho myiza 85, naho mu miyoborere myiza bikaba ibipimo 33, ibi bipimo bikaba aribyo bikurwamo ibikorwa by’imihigo buri mwaka.
Iyo mishanga irimo kubaka no kongerera ubushobozi umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kageyo, bizatwara 573,748,806Frw. Kubaka no gusana inzu z’abaturage ndetse n’ubwiherero bizatwara angana na 150,000,000Frw.
Kwagura ingano y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro no kubaka urukuta rutandukanya urwibutso n’irimbi bizatwara amafaranga angana na 35,000,000. Gusana ibiro by’utugari bizatwara agera kuri 50,000,000Frw.
Harimo kandi gusana ibyumba by’amashuri bigera kuri 20 mu karere bizatwara agera kuri 200,609,802Frw, kubaka ubwiherero imiryango 52 ku bigo by’amashuri bya APEM Ngarama, ku rwunge rw’amashuri rwa Gatsibo, Rwankuba, ndetse no ku ishuri ribanza rya Kinyana bizatwara agera kuri 138,000,000Frw.
Hazaba harimo kandi gusana ikigo nderabuzima cya Ngarama kizatwara amafaranga agera kuri 65,222,645 Frw. Kwagura ingano y’ishuri rya college ADEGI Gituza bizatwara agera kuri 642,087,017Frw, kubaka ibyumba by’amashuri bigera 26 n’ubwiherero bugera kuri 48 bizatwara 453,949,972 ku ngunga ya Banki y’Isi. Kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 bizatwara agera kuri 66,566,416Frw.
Muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), mu nkingi y’ubukungu , ndetse n’inkingi y’imibereho myiza mu cyerekezo 2050. Ibipimo shingiro mu rwego rw’imibereho myiza muri iyi gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, intego ari ukuzamura ireme ry’uburezi rigahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kwagura ikwirakwizwa ry’isuku n’isukura mu bigo bihuriramo abantu benshi no mu muryango, kongera umubare w’abava mu bukene no kuzamura gahunda z’imibereho myiza zikagera kuri benshi.
Naho mu bukungu intego ni ukugera ku mpuzandengo ya 6% by’umusaruro mbumbe w’ubuhinzi mu Rwanda, harimo kandi kugera ku mpuzandengo ya 10% by’umusaruro mbumbe uturutse mu rwego rw’inganda, guhanga imirimo ibyara inyungu ingana na 1,250,000, ndetse no kongera ishoramari ry’abikorera rikava kuri 15.9% by’umusaruro mbumbe, ari byo bingana na miliyari 2.2 z’amadorali y’Amerika, ukagera kuri 21.5%, ari byo bingana na miliyari 4.9 z’amadorali y’Amerika.






