MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hegitari 6000 zigiye guterwaho ibiti i Kayonza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
27/04/2023

Mu Karere ka Kayonza hari umushinga wa Leta witwa TREPA ugiye gutera ibiti ku byanya byatoranyijwe bifite ubuso burenga hegitari 6,000, hagamijwe kurwanya ubutayu no kubungabunga ibidukikije.

Kuri uyu wa 26 Mata mu Murenge wa Mukarange niho habereye inama yahuje abafite aho bahuriye n’amashyamba mu Karere ka Kayonza, baganirizwa ku mushinga wa TREPA ugiye gutangira gukorera mu Karere ka Kayonza kugira ngo wunganire indi mishinga migari iri muri Kayonza igamije guhangana n’ibihe by’izuba rikunze gucana igihe kirekire ndetse n’imihindagurukire y’ikirere.

Umuhuzabikorwa w’umushinga TREPA, Habimana Olivier asobanura iby’uyu mushinga ufite ingengo y’imari ya Miliyari zikabakaba 49 z’amafaranga y’u Rwanda ukazamara imyaka 6.

TREPA ni umushinga wa leta y’u Rwanda wateguwe kugirango uze gufasha Intara y’Iburasirazuba kubungabunga ubutaka bwagiye bwangirika cyane cyane amashyamba ari ku butaka butameze neza.

Igice kinini cy’uyu mushinga kizakorerwa mu mirima y’abaturage ahaterwa ibiti bivangwa n’imyaka.

Amashyamba ya leta nayo azasazurwa habeho na gahunda yo gufatanya n’akarere mu buryo bwo kuyabungabunga, umwihariko w’uyu mushinga ni uko hazaterwa ibiti ku nkengero z’ibiyaga, ibishanga, imigezi, ndetse no ku mihanda migari yatoranyijwe.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na bamwe mu bafatanyabikorwa mu buryo bwisunze ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bijyanye no gutera amashyamba n’ibiti kuko habanje kwigwa inyigo y’ibiti biberanye n’ibi bice bikunze kwibasirwa n’izuba.

Aha niho kandi hazaba hari na za pepeniyeri ziberenya nibi bice.

Uyu muyobozi wa TREPA Habimana avuga ko hari ingamba bihaye itandukanye niza bandi.

Yagize ati: “Tuzaterera ahantu hamwe, ubu ngubu mu Karere ka Kayonza twafashe ibyanya 15, buri cyanya gifite hegitari 400, ugereranyije ni hafi hegitari ibihumbi 6, ahari icyo cyanya tuzahafasha ibintu byose dusanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyinka Hope asaba abaturage gukorana n’uyu mushinga, dore ko ibi byanya 15 byamaze kumenyekana ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati “Icyo dusaba abaturage n’ubundi niba babiteguriwe kandi nibo bazabikora, ni ukubigira ibyabo, kugira ngo intego ya leta yo guhangana n’imihindagurikire muri tumwe mu duce twa Kayonza iki kibazo kizaranduke burundu”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko imitegurire yuyu mushinga muri Kayonza wo gutera ibiti bawizeye kuko wizwe mu buryo bwa gihanga kandi ukaba warigiye ku yindi mishinga yagiye iza rimwe na rimwe ntigere ku ntego bitewe n’uko hari ubwo hazanwaga ibiti bitabereye ibi bice, cyangwa se ntibikure bitewe n’izuba ryacanye igihe kirekire.

Habaye inama yahuje abafite aho bahuriye n’amashyamba mu Karere ka Kayonza, ku mushinga wo gutera ibiti hirya no hino muri aka Karere
Visi Meya Munganyinka yasabye abaturage ubufatanye mu mushinga wo gutera ibiti ugiye gutangira
Umuhuzabikorwa w’umushinga TREPA, Habimana Olivier

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Menya amakipe yakomeje mu bahungu n’abakobwa mu Umurenge Kagame Cup (Amafoto)

Iburasirazuba: Menya amakipe yakomeje mu bahungu n’abakobwa mu Umurenge Kagame Cup (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU