MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Menya amakipe yakomeje mu bahungu n’abakobwa mu Umurenge Kagame Cup (Amafoto)

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
28/04/2023

Kuri uyu wa Kane imikino y’igikombe cy’imiyoborere myiza cyitiriwe Umukuru w’Igihugu, Umurenge Kagame Cup yakomereje ku rwego rw’Intara. Iyi mikino yabereye hirya no hino kuri sitade eshatu zirimo iya Nyagatare, iya Ngoma ndetse n’iya Bugesera, yitabirwa n’abayobozi batandukanye, abaturage ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

Ubusanzwe imikino y’Umurenge Kagame Cup ihuza imirenge yose mu gihugu, ikabera muri buri Karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.

Mu mikino ya 1/4 mu mupira w’amaguru mu mu bagabo; Umurenge wa Rimiyaga wo mu Karere ka Nyagatare watsinze Mukarange wo mu Karere ka Kayonza penaliti 5-4, Umurenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo watsinze Umurenge wa Karangazi penaliti 4-3. Umurenge wa Gishari wo muri Rwamagana watsinze Umurenge wa Gashora wo muri Bugesera 2-1, Umurenge wa Nasho wo muri Kirehe watsinze Umurenge wa Mugesera 4-2.

Mu bagore Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo watsinze Umurenge wa Rwinkwavu wo mu Karere ka Kayonza Penaliti 3-2, Umurenge wa Rugarama wo mu Karere ka Gatsibo watsinze Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Nyagatare 1-0, Umurenge wa Kamabuye wo muri Bugesera watsinze uwa Nyakariro wo muri Rwamagana 2-0, Umurenge wa Rukumberi wo muri Ngoma watsinze uwa Nasho wo muri Kirehe ibitego 3-0.

Abitabiriye iyi mikino basabwe kuzirikana amateka n’amahame y’iri rushanwa ryitiriwe  Perezida Paul Kagame, hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza, kugira umuco wo kurushanwa no guteza imbere impano.

Hari abigaruriye icyizere kubera iri rushanwa

Uwamahoro Nadine ni umukobwa ukinira ikipe y’abagore y’Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko aya marushanwa yatumye atinyuka yibonamo ubushobozi bwo gukina umupira w’amaguru, yashimiye ubuyobozi bw’Iguhugu bwateguye irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’

Yagize ati: “Iri rushanwa ryatumye ntinyuka nigirira icyizere cyo gukina umupira w’amaguru ndetse no kujya mu ruhame nkabasha kuvuga. Nshimira Perezida w’Igihugu washyizeho iri rushanwa by’umwihariko agatekereza no ku bakobwa. Ni ibyo kwishimira rero kuko byongerera amahirwe twebwe abana b’abakobwa kuko bituma twigaragaza mu mpano zacu.”

Umukinnyi w’Akarere ka Ngoma, Musafiri Santo wakomeje mu mukino wo kubuguza  yishimiye intsinzi ndetse avuga ko imikino y’Umurenge Kagame Cup ibafasha mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Ndishimye cyane ko Akarere ka Ngoma kadufashije gukina umukino wa gakondo w’igisoro ku mukino wanyuma nari nagize ubwoba kuko barakizi gusa ndashimira Imana yamfashije. Ikindi urabona iyi mikino n’iyaba sogokuru na sogukuruza kuva na kera ariko turashimira Perezida wa Repubulika wadusubije mu mikino ya kera kandi ndifuriza abana bacu kuyimenya kuko imikino ni ukuganira no kwishima.”

Uretse umupira w’amaguru uyu munsi hanakinnye umikino wo kubuguza hatoranywa abakinnyi bazakomeza mu cyiciro gikurikira.Uwaganje undi imivuno itatu ya mbere y’undi niwe wabaga atsinze.

Biteganyijwe ko abakinnyi bane b’abagabo na bane b’abagore bahize abandi bazahagararira Intara ku rwego rw’Igihugu.

Amakipe yakomeje mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore biteganyijwe ko azahurira muri 1/2 mu minsi iri imbere izibaye iza mbere zigakomeza ku rwego rw’igihugu aho zizahagararira iyi Ntara.

Akanyamuneza kari kose ku baturage baje gufana amakipe yabo
Benshi mu baturage bitwaje ibyapa baje gushyigikira imirenge yabo
Mbere yo gutangiza umupira abayobozi babanje gusuhuza abakinnyi
Abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne bitabiriye iyi mikino

Abagore bahawe umwanya barabuguza

Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard abuguza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Gasana yahaye umukoro urubyiruko rwo muri Nyagatare

Meya Gasana yahaye umukoro urubyiruko rwo muri Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU