MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hakenewe amabati 41,520 yo gufasha ingo 127 zidafite aho kuba i Ngoma

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
19/06/2025

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma hagaragajwe ko hari ingo 127 zidafite aho kuba nk’ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage, abafatanyabikorwa b’Akarere basabwa kugira uruhare mu kuzifasha mu bikenewe nk’amabati agera 41,520 n’ibindi.

Iyi nama mpuzabikorwa yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025 yari igamije kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere abaturage, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndateganya iki?Bwije nkoze iki?”

Abayitabiriye bagaragarijwe bimwe mu bikorwa by’iterambere Akarere kagejeje ku baturage cyane cyane ibikubiye mu mihigo y’umwaka wa 2024/2025, ahakiri imbogamizi ndetse n’uburyo bwo kuzikemura mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bagenzuye muri uyu mwaka 2024-2025 mu kureba niba nta baturage bafite ibibazo bibangamiye imibereho yabo kugira ngo babashe gufashwa, babarura ingo 127 zidafite zidafite inzu zo kubamo, aho ku bufatanye n’ibitaro bya Kibungo hamaze kubakwa imwe.

Bwavuze ko hagikenewe ubufasha bwa buri umwe kugira ngo uyu muhigo ubashe kwihutishwa, na none ngo habaruwe inzu 911 zimeze nabi muri zo 34 zigomba kuvaho hakubakwa izindi nshya.

Bwagaragaje ko amatafari 56,121 yabumbwe mu kuzubakira abatishoboye bacumbikiwe ndetse ko n’ibibanza 11 byashijwe byo kuzubakamo ndetse ko amazu 10 yasanwe akarangira.

Ibikenewe mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage harimo, amabati 41,520, inzugi 9,342, amadirishya 6,228, umucanga munini n’umuto, sima, amabuye, imisumari n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Ibi byagaragaye biradufasha kugira ngo dushyire hamwe, ari abafatanyabikorwa bacu, inzego z’ubuyobozi, ibigo bya Leta, twese dushyire hamwe dufashe umuturage kwikura mu bukene no kugera ku bukungu.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera(PSF) mu Karere ka Ngoma, Habakurema Oreste, yagize ati: “Nk’uko dusanzwe tubikora mu bibazo biba byagaragajwe kugira ngo umuturage wacu ahore ku isonga ni uko tuzabigiramo uruhare mu gufasha abaturage batishoboye nk’amazu adafite isakaro ibyo tuzakomeza gufatanya n’Akarere kugira ngo abaturage bacu bagire ahantu hashimishije.”

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bushayija Francis, yagize ati: “Iyi nama ibe umusemburo w’impinduramatwara n’impindura myumvire kugira ngo ingamba zafatiwe hano zishirwe mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati: “Buri wese yumve ko afite uruhare rwo kuba yagira umusanzu atanga kugira ngo Akarere kacu biriya byose twabonye umwaka utaha tuzabe twabikosoye kandi birashoboka, ahari n’ubushake nta kidashoboka kandi abashyize hamwe n’Imana irabasanga.”

Ingamba zafashwe zigamije gukemura ibi bibazo byavuzwe ruguru zirimo uruhare rwa buri umwe, gukomeza kureba inzu zishaje cyane zishobora kugwira abantu zigasenywa hakubakwa izindi nzu, gusaba abashoboye kwisanira inzu bakabikora n’ibindi bitandukanye.

Bushayija Francis, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma
Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma
Habakurema Oreste, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abasaza b’Imboni z’Akarere ka Nyagatare bunamiye abazize Jenoside

Abasaza b’Imboni z’Akarere ka Nyagatare bunamiye abazize Jenoside

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU