Abasaza bagize itsinda ry’Imboni z’Akarere ka Nyagatare batangaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari umurage ukomeye wo gusigasira amateka y’Igihugu, kwibuka abazize urwango no gufata iya mbere mu kubaka ejo hazaza hadashingiye ku ivangura.
Ibi babivuze kuri uyu wa 18 Kamena 2025, ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, aharuhukiye imibiri 99 y’inzirakarengane.
(Rtd) SP Kwizera Charis, umwe mu basaza b’Imboni akaba n’umusaza w’inzobere mu bijyanye n’umutekano, yashimangiye ko kwibuka ari inzira ikomeye igamije kwirinda ko amateka y’akababaro u Rwanda rwanyuzemo yakwibagirana cyangwa gusubira.
Yagize ati: “Kwibuka ni ukugira amahitamo yo kutazibagirwa, tukabika amateka yacu ku buryo urubyiruko rutazayamenya mu buryo butayavugaho ukuri. Iyo twibuka, tuba dukomeza urugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside.”
Rukayaya Deogratias, undi musaza w’Imboni umaze igihe kinini mu bikorwa by’ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda, yagaragaje ko nk’abantu bakuze bafite inshingano yo kuba imbaturamugabo mu gusigasira amateka y’Igihugu no gusangiza urubyiruko ukuri.
Yagize ati: “Twarabonye, twarumvise, twararokotse. Twese nk’Abanyarwanda dufite inshingano yo guharanira ko aya mateka adasibangana, ahubwo akomeza gutanga isomo n’icyerekezo.”
Aba basaza banaremeye inka uwarokotse Jenoside mu rwego rwo kumufasha gukomeza kwiyubaka no kumwereka ko atari wenyine.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimiye by’umwihariko itsinda ry’Imboni kubera uruhare bagira mu kubungabunga amateka no kugaragaza indangagaciro zo gukunda Igihugu.
Yagize ati: “Abasaza bacu ni inkingi z’amateka. Bari mu bafite ubuhamya bw’ukuri kandi ni bo bafasha mu kurera urubyiruko mu muco wo kwibuka, kubahana no gukunda Igihugu. Kwibuka ntabwo birangirira mu mvugo gusa cyangwa gusura urwibutso, ahubwo binyuzwa no mu bikorwa nko gufasha abarokotse, kububakira icyizere n’icyubahiro cyane cyane kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri, nabo bakajya banasura urwibutso bakabyibonera.”
Yakomeje ashimangira ko ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwubatse budashingiye ku kwibagirwa ibyabaye, ahubwo bushingiye ku kwemera no kwakira amateka nk’isoko y’imbaraga zo kubaka u Rwanda rubereye bose.










