Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Ngoma izuzura itwaye asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko kongera inyubako z’ubucuruzi zigezweho ari kimwe mu bizateza imbere ishoramari n’ubucuruzi.
Ni ibikorwa byatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare, aho kubaka inzu y’ubucuruzi ari kimwe mu bikorwa by’ishoramari ry’Abikorera mu Mujyi wa Ngoma. Biteganyijwe ko iyi nzu izaba yuzuye mu gihe cy’umwaka umwe; igice cya mbere cyikazatwara miliyoni 500 z’amanyarwanda ni ukuvuga ko muri rusange inyubako yose izatwara miliyari 1 na miliyoni 200Frw.
Guverineri CG Gasana yashimiye abacuruzi bibumbiye muri ‘Ngoma Investment Group’ kuba baragize umuhigo, intumbero n’ubufatanye bwimbitse mu gikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi itegerejweho guteza imbere abikorera n’abaturage muri rusange; anabizeza ubufatanye mu migendekere myiza y’úbwubatsi.
Yagize ati: “Nk’uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere abikorera mu guteza ibikorwaremezo n’ubukungu imbere no kugira ngo bigere hijya no hino, turashimira intambwe Ngoma Investment Group bateye mu kunganira ibyari bihari, turabasaba kandi ko iki gikorwa cyarangira kare gifitiye Abanyangoma akamaro ndetse cyirangire gifite amafaranga bose bashyize hamwe, n’abandi barebereho ko kwishyira hamwe bishoboka kuvamo igikorwa cyiza.”
CG Gasana wanatambagijwe ikibanza cy’ahazashyirwa iyi nyubako, yashimangiye ko ubucuruzi bwose busaba ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no gutanga serivisi nziza.
Ati: “Niyo mpamvu twabagira inama kuko ari byiza kugira nk’amazu ageretse gatatu nk’uko mwatubwiye ko bishoboka, mukahagura cyane kuko amasoko azaboneka cyane y’ubucuruzi, ndumva ari kintu cyiza mwakoze kandi cyiri muri gahunda ya Leta yo guteza imbere imijyi n’ibyaro ariko bikomeze byaguke bigere n’ahandi.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Ngoma Habakurama Oreste, yavuze ko nk’abikorera bo muri aka Karere biyemeje kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere rya Ngoma, nyuma yo kubona ibikorwa by’iterambere Leta yabegereje birimo Hoteli, Sitade n’imihanda n’ibindi.
Yagize ati: “Nk’uko bigaragara Umujyi wa Ngoma umaze guhinduka ari nacyo dushimira igihugu cyacu ku bikorwa byiza cyimaze gukora nka Sitade,Hoteli,imihanda n’ibindi byatumye nkatwe nk’abikorera tugoma kugira uruhare kugira ngo umujwi wacu use neza, ari nayo mpamvu twishyize hamwe nka Ngoma Investment Group kugira ngo tugire uruhare mu kugaragaza umujyi wacu neza n’iterambere mu ishoramari hano muri Ngoma.”
Tuyihanzamaso Claude ni umucuruzi mu Mujyi wa Kibungo yavuze ko kubaka inyubako nk’iyi bizafasha abashoramari kuza muri Ngoma ndetse nk’abacuruzi bikabateza imbere, ati: “Kubona umujyi wacu ukomeza kujyeramo ibikorwaremezo byinshi biteza imbere ubukungu bwacu bidufasha nkatwe kubona amafaranga menshi kubera ko abashoramari baziyongera ugasanga n’abaturage baturuka muri za Sake baza guhahira mu Mujyi.”
Iyi nyubako izaba igeretse rimwe iri kubakwa mu mujyi rwagati mu marembo y’ isoko rya Ngama, mu Murenge wa Kibungo, ikazubakwa na ‘Ngoma Investment Group’ nk’itsinda ry’abikorera bishyize hamwe mu rwego rwo guteza ubucuruzi bwo Karere ka Ngoma imbere.
Igice cya mbere kizaba kigizwe n’ibyumba bigera kuri 20, ariko hateganyijwe kubakwa igice cya kabiri byanakunda igakomeza kuzamurwa nk’uko abantu 10 bishyize hamwe mu cyiswe ‘Ngoma Investment Group-NIG’ babisobanuye.













