MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: ‘Ndakumva shenge’ na ‘Tugendane’ udushya abagore bamuritse mu nteko rusange

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
17/08/2022

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bamuritse gahunda za “Ndakumva shenge” na “Tugendane” nk’udushya tugamije kuzabafasha kwesa imihigo. Ni mu nteko rusange y’ inama y’igihugu y’abagore-CNF yahuje abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku karere.

Ni inteko yateranye kuri uyu wa 17 Kanama, yari igamije kumurika uko imihigo ya 2021_2022 yeshejwe ndetse no kwerekana imihigo mishya y’uyu mwaka wa 2022-2033.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gatsibo Bishyika oliva yagaragaje uko imihigo yesejwe ndetse n’iyo bahize.

Yagaragaje kandi gahunda y’ubukangurambaga bise “Ndakumva shenge “aho bazabarura ingo zibanye neza ndetse n’izibanye mu makimbirane. Avuga ko ingo zibanye neza zizafasha abayobozi mu gukemura ibibazo byo mu miryango itabanye neza.

Yavuze kandi ko hari indi gahunda bise “Tugendane” aho bazategura igikorwa byo gukora isuku, gitangirizwe mu murenge watoranyijwe, hanyuma abandi bawurebereho.

Yakomeje agira ati: “Nitumara gukemura amakimbirane mu miryango tukimakaza isuku ndizera ko n’ibindi tuzabigeraho.”

Abagore bitabiriye iyi nteko rusange bavuze ko bayungukiyemo byinshi, aho ngo bagiye gukosora byinshi bagakora neza kurushaho.

Ugirikirezi Antoinette umwe mu bagore bitabiriye iyi nteko rusange y’abagore yavuze ko agiye guhugura bagenzi be kubyo bigishijwe kd bagakosora aho bitagenze neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yibukije abagore bitabiriye iyi nteko rusange uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango aho yerekanye uko imirenge igenda irutanwa ku bijyanye n’iterambere ry’umuryango ndetse n’isuku n’isukura.

Akarere kahembye Umurenge wa Murambi nk’uwahize iyindi, aho bubatse icyumba kihaniro bakemuriramo ibibazo bafite.

Depite Uwamahoro Berthilde wari umushyitsi mukuru yasabye abagore bitabiriye iyi nteko rusange ko bagomba gukora cyane bagafatanya muri byose, ati: “Turasabwa gukora cyane, tugafatanya, tugakora ubuvugizi kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko bagomba kuba umusemburo w’ibyiza bagakemura ibibazo byugarije umuryango biba inzitizi mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Depite Uwamahoro Berthilde wari umushyitsi mukuru mu nteko rusange y’abagore bo mu Karere ka Gatsibo

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo biyemeje kwita ku kubaka muryango utekanye kandi urangwa n’isuku
Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bamuritse gahunda zitezweho kuzabafasha kwesa imihigo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboCNF Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
17 Kanama 2022: Umunsi igihugu kibuzeho babiri babaye ingenzi mu myidagaduro

17 Kanama 2022: Umunsi igihugu kibuzeho babiri babaye ingenzi mu myidagaduro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU